Arsenal yamuritse imyenda izajya yambara yakiniye hanze (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 Nyakanga 2019 saa 11:32
Yasuwe :
0 0

Arsenal yo mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza yashyize ahagaragara imyenda mishya izajya yambara yasohotse mu mwaka w’imikino 2019/20, aho iri mu ibara ry’umuhondo risanishwa n’umuneke uhiye.

Iyi kipe yaherukaga kwambara imyenda iri muri aya mabara hagati ya 1991 na 1993, aho yongeye kugarura aya mabara mu rwego rwo kwishimira amateka iyi kipe igezeho n’imyambaro myiza ikwiye abakunzi bayo.

Ni imyambaro y’umuhondo irimo imirongo itagaragara neza ikoze mu nyuguti ya Z ndetse irajya gusa neza n’iyo iyi kipe yigeze kwambara mu myaka ya za 90 uretse ko ubu irimo ikirango cya Adidas nk’umufatanyabikorwa mushya w’iyi kipe yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda.

Ikora ry’iyi myambaro riri mu ibara ry’umukara, rifunze neza ijosi ndetse rifatanye n’imirongo itatu y’umukara imanuka ku bitugu mu gihe ku kuboko kw’iburyo hari amagambo ‘Visit Rwanda’ yanditse mu mabara y’umukara.

Iyi myambaro izambarwa bwa mbere ku mukino wa gicuti utegura umwaka w’imikino Arsenal izahuramo na Bayern Munich ku wa Gatatu tariki ya 17 Nyakanga muri Internation Champions Cup muri Los Angeles.

Uyu mwambaro uzambarwa kandi no ku mukino wa mbere wa Premier League, aho Arsenal izakirwa na Newcastle United tariki ya 11 Kanama.

Arsenal yerekanye imyenda izajya yambara hanze nyuma y’ibyumweru bibiri ishyize hanze iyo izajya yambara mu rugo, iri mu mabara asanzwe y’umutuku n’umweru.

Mesut Özil mu mwambaro mushya wa Arsenal izajya yambara yasohotse
Rutahizamu Pierre-Emerick Aubameyang yambaye uyu mwambaro mushya wa Adidas, Arsenal izajya yambara iri hanze
Arsenal y'abagore na yo izajya yambara iyi myambaro yasohotse
Matteo Guendouzi ukina mu kibuga hagati
Ian Wright wabaye umukinnyi ukomeye muri Arsenal yambaye imyambaro ya kera aho ari kumwe na Reiss Nelson
Lucas Torreira nawe mu mwambaro uriho Visit Rwanda
Danielle van de Donk mu mwambaro Arsenal izambara mu mwaka utaha w'imikino yasohotse
Kapiteni wa Arsenal y’abagore Jordan Nobbs mu mwambaro mushya iyi kipe izajya yambara iri hanze
Myugariro Sokratis Papastathopoulos mu mwambaro mushya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza