Arsenal yamamaza Visit Rwanda igiye kujya yambikwa na Adidas

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 8 Ukwakira 2018 saa 01:58
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya Arsenal FC imenyekanisha u Rwanda binyuze muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’, igiye kujya yambikwa n’uruganda rukomeye rwa Adidas, rugiye gusimbura Puma yayambikaga guhera muri Nyakanga 2014.

Kuri uyu wa Mbere nibwo byatangajwe ku mugaragaro ko Arsenal FC yasinyanye amasezerano na Adidas, yo kwambika iyi kipe iri ku mwanya wa kane ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’Abongereza, nyuma y’imikino irindwi itsinda yikurikiranya.

Ni amasezerano afite agaciro gakomeye kuko Adidas yakubye kabiri amafaranga Puma yishyuraga iyi kipe yo mu mujyi wa Londres, ava kuri miliyoni £30 zigera kuri £60 ku mwaka, ikazazishyura mu gihe cy’imyaka itanu.

Arsenal ni ikipe ifite abakunzi benshi ku Isi, ikagira umwihariko mu Rwanda kuko igira uruhare mu kumenyekanisha ubukerarugendo n’ishoramari byarwo, nka kimwe mu bigize amasezerano yasinyanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere mu Rwanda, RDB, muri uyu mwaka.

Muri ayo masezerano harimo ko abakinnyi ba Arsenal mu byiciro byose, mu gihe cy’imyaka itatu bazajya bambara imipira iriho amagambo ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso.

Uruganda rw’Abadage rwa Adidas ruzatangira kwambika Arsenal FC guhera ku wa 1 Nyakanga 2019.

Iyi kipe iheruka igikombe cya shampiyona muri 2004 igiye kwinjiza miliyoni £300 mu myaka itanu, ibe ikipe ya kabiri mu Bwongereza yinjiza amafaranga menshi ava mu myambaro, nyuma ya Manchester United yinjiza miliyoni £75 ku mwaka.

Si ubwa mbere Adidas ikoranye na Arsenal kuko yayambikaga kuva mu 1980 kugera muri 1994 ubwo amasezerano yarangiraga, ikorana na Nike imyaka 20 mbere yo kwimukira kuri Puma.

'Visit Rwanda' igaragara ku kuboko kw'ibumoso ku myenda ya Arsenal
Arsenal yasinyanye amasezerano y'imyaka itatu n'u Rwanda yo kwamamaza ubukerarugendo bwayo
Ian Wright wanditse amateka muri Arsenal aha yari yambaye umwambaro wa Adidas iyi kipe yakinanaga mu 1993

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza