00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Arsenal yahize andi muri Premier League; uko amakipe akomeye i Burayi yitwaye ku isoko ryamaze gufunga

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 1 Nzeri 2021 saa 10:25
Yasuwe :
0 0

Isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi mu mpeshyi ya 2021 ryafunze mu ijoro ryakeye, aho Arsenal yaguze myugariro Takehiro Tomiyasu, iba ikipe ya mbere yashoye menshi muri Premier League kuko yakoresheje miliyoni 156,8£.

Ku isoko ry’uyu mwaka, habaye ihindagura ry’amakipe ku bakinnyi bakomeye barimo Lionel Messi na Cristiano Ronaldo mu gihe Manchester City na Real Madrid zitabonye abo zifuzaga cyane.

Ku munsi waryo wa nyuma, Tottenham yasinyishije myugariro Emerson Royal wakiniraga FC Barcelone kuri miliyoni 25,8£ mu gihe Daniel James wakiniraga Manchester United, yerekeje muri Leeds United kuri miliyoni 25£.

West Ham yatiye Alex Kral wakinaga mu kibuga muri Spartak Mosow naho Leicester City itira Ademola Lookman wakinaga ku mpande ashaka ibitego muri RB Leipzig.

Arsenal yasoje isoko igura myugariro w’u Buyapani, Takehiro Tomiyasu, wakinaga muri Bologna mu gihe Hector Bellerín yagiye muri Real Betis naho Reiss Nelson ajya muri Feyenoord, bombi batijwe.

Ubwo isoko ryafungaga saa Sita z’ijoro ni bwo Everton yatangaje ko yasinyishije Salomon Randon ku buntu mu gihe Newcastle United yaguze Umunya-Mexique Santiago Munoz.

‘Transferts’ zagarutsweho cyane i Burayi:

Uretse mu Bwongereza, n’ahandi mu Burayi, amakipe yari ahuze ashaka ko yabona abakinnyi yifuza ku munsi wa nyuma dore ko azongera kugura muri Mutarama 2022.

Nyuma yo kunanizwa na Paris Saint-Germain kuri Kylian Mbappé, Real Madrid yishumbushije Eduardo Camavinga wakinaga mu kibuga hagati muri Rennes.

Juventus yatakaje Cristiano Ronaldo wagiye muri Manchester United, yaguze Umutaliyani Moise Kean wongeye kuyisubiramo nk’intizanyo y’imyaka ibiri avuye muri Everton.

FC Barcelone yugarijwe n’ikibazo cy’amikoro ku buryo isabwa kugabanya abakinnyi bahembwa menshi, yagurishije Ilaix Moriba muri RB Leipzig mbere y’uko Antoine Griezmann atizwa muri Atlético Madrid.

Arsenal yahize andi makipe yo mu Bwongereza

Arsenal, Manchester United, Manchester City na Chelsea zigaragaje nk’amakipe atarajenjetse ku isoko ryo muri iyi mpeshyi ya 2021.

Manchester City yaguze umukinnyi umwe, Jack Grealish wavuye muri Aston Villa kuri miliyoni 100£ mu gihe Chelsea yo yaguze Romelu Lukaku wavuye muri Inter Milan kuri miliyoni 97,5£.

Manchester United yatanze miliyoni 133,7£ ku barimo Cristiano Ronaldo (Juventus) kuri miliyoni 19£, Jadon Sancho (Borussia Dortmund) kuri miliyoni 73£ na Rafael Varane (Real Madrid) kuri miliyoni 41£.

Arsenal ni yo kipe yo mu Bwongereza yatanze menshi ku isoko, aho yashoye miliyoni 156,8£, igura abarimo Ben White (Brighton) kuri miliyoni 50£, Martin Ødegaard (Real Madrid) kuri miliyoni 30£ na Aaron Romsdale (Sheffield United) kuri miliyoni 24£,

Livepool ntiyagaragaye cyane ku isoko, aho uretse kugura myugariro Ibrahima Konaté wavuye muri RB Leipzig kuri miliyoni 36£, yongereye amasezerano abakinnyi benshi barimo kapiteni Jordan Henderson.

Iby’ingenzi byaranze isoko ryo muri iyi menshi?

Icyavuzwe cyane ku isoko ry’uyu mwaka ni igurwa rya Lionel Messi werekeje muri Paris Saint-Germain nyuma y’uko FC Barcelone yakiniye imyaka 21 yari imaze kunanirwa kumwongerera amasezerano kubera amikoro n’imikorere yo muri La Liga.

Yagiye muri iyi kipe ahasanze abandi barimo Sergio Ramos wavuye muri Real Madrid nyuma yo kunaniranwa na yo ku bijyanye no kongera amasezerano muri Nyakanga.

Gusubira muri Manchester United kwa Cristiano Ronaldo wabwiye Juventus ko atagishaka kuyikinira nyuma y’imyaka itatu yari ayimazemo, na byo byagarutsweho iminsi mike dore ko mu makipe yari yabanje kuvugana na yo harimo Manchester City.

Gusa, kuba Manchester City yarananiwe kugura Harry Kane yashatse gutangaho miliyoni 120£ ngo imukure muri Tottenham ndetse n’uburyo Paris Saint-Germain yanze kugurisha Kylian Mbappé wifuzwaga na Real Madrid yageze aho ishaka gutanga miliyoni 189£, na byo biri mu byaranze isoko.

Jack Grealish ni we mukinnyi wahenze muri iyi mpeshyi ya 2021
Kwerekeza muri Paris Saint-Germain kwa Lionel Messi biri mu byaranze isoko ryo muri iyi mpeshyi
Romelu Lukaku yasubiye muri Chelsea avuye muri Inter Milan
Cristiano Ronaldo yasubiye muri Manchester United nyuma y’imyaka 12
Myugariro Takehiro Tomiyasu yaguzwe na Arsenal ku munsi wa nyuma
Harry Kane yagumye muri Tottenham nyuma y'uko yanze kumugurisha muri Manchester City
Real Madrid yakoze ibishoboka ngo ikure Kylian Mbappé muri PSG ariko biranga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .