Arsenal yahawe amakarita abiri atukura, ariko hari itavuzweho rumwe
Mu mukino yari yakiriwemo na Wolves, Arsenal yafunguye amazamu mu gice cya mbere ku gitego cyatsinzwe na Nicolas Pépé ku munota wa 32, ariko nyuma isigara ari abakinnyi 10 mu kibuga ubwo David Luiz yahabwaga ikarita itukura akiniye nabi Willian José.
Ruben Neves yishyuriye Wolves kuri penaliti yatanzwe kuri iri kosa mbere y’uko João Moutinho atsinda igitego cya kabiri ku ishoti yatereye kure mu minota ya mbere y’igice cya kabiri.
Arsenal yari yahushije penaliti mu gice cya mbere, yasigaye ari abakinnyi icyenda mu kibuga guhera ku munota wa 72 ubwo umunyezamu Bernd Leno yakoraga ku mupira n’intoki hanze y’urubuga rwe, akerekwa ikarita itukura.
Umutoza Mikel Arteta yavuze ko atishimiye icyemezo cyafashwe n’umusifuzi Craig Pawson nubwo cyashimangiwe n’ikoranabuhanga ry’amashusho ryifashishwa mu misifurire [VAR] ndetse biteguye kujuririra ikarita yahawe David Luiz.
Ati “Nabirebye inshuro 10 mu nguni zitandukanye, ntabwo nshobora kukubwira ngo ni he yamukozeho .”
Gutsindwa uyu mukino byatumye Arsenal iguma ku mwanya wa 10 n’amanota 31 mu gihe izakirwa na Aston Villa ku wa Gatandatu. Wolves, yo yagize amanota 26 ku mwanya wa 14.




========================================================
Manchester United yagejeje ku ntsinzi ifite agahigo muri Premier Legue
Manchester United yatsinze Southampton ibitego 9-0, uba umukino wa gatatu ubonetsemo ibitego byinshi mu mateka ya Premier League.
Ni ku nshuro ya kabiri Southampton yatsinzwe ibitego nk’ibyo [ahandi yabitsinzwe na Leicester City mu 2019] mu gihe Manchester United yigeze kubitsinda Ipswich Town mu 1995.
Muri uyu mukino wabaye ku wa Kabiri, Southampton yahawe ikarita itukura ku munota wa kabiri, ubwo Alexandre Jankewitz yakiniraga nabi Scott McTominay mu gihe indi karita itukura yahawe iyi kipe, yabonetse ku munota wa 87 kuri Jan Bednarek wakiniye nabi Anthony Martial.
Ibitego bya Manchester United byatsinzwe na Aaron Wan-Bissaka, Marcus Rashford, Edinson Cavani, Jan Bednarek [witsinze], Anthony Martial [watsinze bibiri], Scott McTominay, Bruno Fernandes kuri penaliti na Daniel James.
Gutsinda uyu mukino byatumye ikipe y’umutoza Ole Gunnar Solskjaer inganya amanota 44 na Manchester City ya mbere, ariko iyo ikaba ikina na Burnley kuri uyu wa Gatatu ndetse ifite ikirarane izahuramo na Everton.
Mu yindi mikino yaraye ibaye, Sheffield United yatsinze West Bromwich Albion ibitego 2-1, Newcastle United itsindwa na Crystal Palace igitego 1-0.


=======================================================
André Villas-Boas yahagaritswe na Marseille nyuma yo gushaka kwegura
Ikipe ya Marseille yafashe icyemezo cyo guhagarika umutoza wayo, André Villas-Boas, nyuma y’uko asabye kwegura ku mirimo ye kubera kutemeranya n’ubuyobozi kuri gahunda yo kugura abakinnyi.
André Villas-Boas yagaragaje ko nubwo Marseille yaguze umukinnyi wo hagati, Olivier Ntcham, wavuye muri Celtic, ariko atari ku rutonde rw’abo yifuzaga, asaba kuva ku kazi.
Uyu mugabo watoje amakipe arimo Chelsea na Tottenham, akaba atoza Marseille kuva mu 2019, yavuze ko nta kintu agishaka kumva cyo muri iyi kipe.
Nubwo yari yasabye ko ikipe yamureka, bagatandukana, Marseille yafashe icyemezo cyo guhagarika uyu mutoza w’imyaka 43 kubera imyitwarire ye idakwiye ndetse ashobora gufatirwa ibindi bihano.
Marseille kuri ubu ni iya cyenda muri Shampiyona y’u Bufaransa ndetse yasezerewe mu matsinda ya Champions League.
Guhagarika umutoza Villas-Boas bije nyuma y’iminsi itatu umukino Marseille yari kwakiramo Rennes usubitswe biturutse ku myigaragambyo yakozwe n’abafana mu mpera z’icyumweru gishize.
Polisi yo muri ako gace, yatangaje ko abafana 300 ba Marseille bateye abapolisi bagamije kubagirira nabi ku kibuga cy’imyitozo ku wa Gatandatu, benshi muri bo bakaba batishimiye uko ikipe iri kwitwara.


=======================================================
Cristiano Ronaldo yafashije Juventus kwikura i Milan
Mu mukino ubanza wa ½ cya Coppa Italia wabaye ku wa Kabiri, Cristiano Ronaldo yafashije Juventus gutsinda Inter Milan ibitego 2-1.
Umunya-Argentine Lautaro Martínez yafunguye amazamu ku ruhande rwa Inter ku munota wa cyenda nyuma yo kuroba umunyezamu Gianluigi Buffon wakinaga umukino we wa 1100.
Gusa, ikosa Ashley Young yakoreye kuri Juan Cuadrado ryavuyemo penaliti yatewe na Cristiano Ronaldo ku munota wa 26 mu gihe uyu munya-Portugal yatsinze ikindi gitego nyuma y’iminota icyenda.
Uyu mukino wabonetsemo amakarita icyenda y’umuhondo, arimo atandatu yahawe abakinnyi ba Juventus barimo Cristiano Ronaldo.
Undi mukino ubanza wa ½ cya Coppa Italia uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu hagati ya Napoli na Atalanta mu gihe Juventus imaze kwegukana iri rushanwa inshuro 13, izakira Inter mu mukino wo kwishyura uzaba tariki ya 9 Gashyantare.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!