00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Arsenal y’abakinnyi 10 yanyagiwe na Manchester City, imikino iba itatu nta gitego (Amafoto)

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 28 Kanama 2021 saa 05:26
Yasuwe :
0 0

Arsenal yasoje ari abakinnyi 10 mu kibuga nyuma y’ikarita itukura yahawe Granit Xhaka, yatsinzwe na Manchester City ibitego 5-0 mu mukino w’umunsi wa gatatu wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza, Premier League, wabaye kuri uyu wa Gatandatu.

Ni ku nshuro ya mbere Arsenal itsinzwe imikino itatu ibanza ya Shampiyona, byaherukaga kuyibaho mu 1954.

Manchester City yafunguye amazamu hakiri kare ku gitego cyinjijwe na Ilkay Gündogan n’umutwe ku mupira wahinduwe na Gabriel Jesus ku munota wa gatandatu mu gihe ubwugariza bwa Arsenal bwarimo Rob Holding na Calum Chambers bwahagaze nabi ku gitego cya kabiri cyatsinzwe na Ferran Torres ku munota wa 12.

Arsenal yari yizeye ko ishobora kwishyura nyuma y’uburyo bw’umupira wakubise ku kuguru kwa Emile Smith Rowe uvuye ku munyezamu Ederson wa Manchester City, icyizere cyayo cyayoyotse ku munota wa 35 ubwo Granit Xhaka yahabwaga ikarita itukura akiniye nabi João Cancelo.

Habura iminota itatu ngo igice cya mbere kirangire, Jack Grealish yinjiranye umupira mu rubuga rw’amahina ahagana muri koruneri, awuhindura mu izamu aho wasanze Gabriel Jesus abanza kuwufunga mbere yo kuwutera mu izamu.

Igice cya kabiri cyatangiranye gusatira gukomeye ku ruhande rwa Manchester City, ihusha uburyo bwa Ilkay Gündogan ku mupira wakuwemo na Bernd Leno mbere y’uko Rodri atsinda igitego cya kane ku ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina aherejwe na Ferran Torres wari uhagaze imbere ye.

Arsenal yari hasi, irushwa cyane kugeza ubwo yagize kugumana umupira ku rwego rwa 19% ndetse ihushwa uburyo bw’ibitego ku barimo Raheem Sterling (inshuro ebyiri), Aymeric Laporte na Riyad Mahrez.

Manchester City yagerageje kugura Harry Kane na Cristiano Ronaldo muri uku kwezi, ariko bikanga, yashimangiye intsinzi yayo ubwo yabonaga igitego cya gatanu cyinjijwe na Ferran Torres ku munota wa 84, ku mupira yaherejwe na Riyad Mahrez.

Nyuma yo kugira amanota atandatu mu mikino itatu, Manchester City izakurikizaho Leicester City ku wa 11 Nzeri mu gihe Arsenal izahura na Norwich uwo munsi guhera saa Kumi z’umugoroba.

Gundogan yafunguye amazamu ku mupira yateresheje umutwe
Umunyezamu Bernd Leno yagerageje guhagarika umupira ariko ukomeza mu rushundura
Ilkay Gundogan yatsinze igitego cya mbere cya Manchester City mu minota irindwi ya mbere
Kugarira nabi kwa Arsenal byatumye itsindwa igitego cya kabiri mu minota 15 ya mbere cyinjijwe na Ferran Torres
Mikel Arteta akomeje kujya mu mazi abira nyuma yo gutsindwa imikino itatu yikurikiranya muri Shampiyona
Arsenal yasumbirijwe kurushaho ubwo Granit Xhaka yahabwaga ikarita itukura
Xhaka yahawe ikarita itukura nyuma yo gukinira nabi Joao Cancelo
Granit Xhaka asubira mu rwambariro nyuma yo guhabwa ikarita itukura
Sead Kolasinac yahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo kutishimira icyemezo cy'umusifuzi
Gabriel Jesus yatsinze igitego cya gatatu ku mupira yahawe na Jack Grealish
Grealish na Gabriel Jesus bishimira igitego
Rodri yishimira igitego cya kane cyabonetse mu gice cya kabiri
Arsenal yongeye guhagarara nabi itsindwa igitego cya kane
Ferran ajya kwishimira igitego ubwo umupira wari ugeze mu izamu
Abakinnyi ba Manchester City bishimira igitego cya gatanu cyabonetse mu minota 10 ya nyuma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .