00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Arsenal igiye gukorwaho filimi mbarankuru ya "All or Nothing"

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 10 Nyakanga 2021 saa 01:03
Yasuwe :
0 0

Arsenal igiye kuba ikipe ya gatatu yo muri Premier League izakorwaho filimi mbarankuru y’uruhererekane ya ‘All or Nothing’ , izakorwa na Amazon mu mwaka w’imikino wa 2021/2022.

Manchester City na Tottenham ni andi makipe yo mu Bwongereza aheruka gukorwaho filimi mbarangankuru nk’iyo.

Mu mwaka utaha w’imikino wa 2021/22 uzatangira muri Kanama, Arsenal ni yo kipe izaba igezweho muri All or Nothing, aho izajya yemerera camera za Amazon gufata amashusho atandukanye yo hanze y’ikibuga no kuri Emirates Stadium.

Iyi gahunda ya televiziyo ikunzwe n’abatari bake, izaba igaragaza imikorere y’imbere y’iyi kipe y’umupira w’amaguru irimo uburyo abakinnyi bitwara mu rwambariro mbere na nyuma y’umukino ndetse hazaganirizwa n’abafite amazina akomeye bo muri Arsenal barimo abakinnyi n’abatoza.

Manchester City na Tottenham zagarutsweho mu bice byabanje by’iyi filimi mbarankuru ndetse kuri ubu Arsenal itegerejweho kuva mu makipe yo hagati ku rutonde, ni yo izaba igezweho mu mwaka utaha w’mikino.

All or Nothing ni iki?

All or Nothing ni filimi mbarankuru ikorwa na Amazon, ikagaruka ku buzima bw’imbere mu makipe atandukanye akomeye mu mupira w’amaguru.

Amakipe aheruka kuyigaragaramo arimo umukeba wa Arsenal mu Majyaruguru ya Londres, Tottenham, na Manchester City yatwaye igikombe giheruka cya Premier League. Hari kandi na Juventus na Bayern Munich zikomeye i Burayi.

Uruhererekane rwayo rwatangiye gukorwa mu 2015 haherewe ku makipe yo muri NFL (umupira w’amaguru wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika), ariko kuri ubu yaguriwe mu mupira w’amaguru w’i Burayi nyuma y’uko ikigo cya Amazon cyaguye ibikorwa byacyo bikajyamo no kwerekana imikino ya Premier League kuri Amazon Prime.

Umuyobozi w’Itumanaho n’itangazamakuru muri Arsenal, Mark Gonnella, yagize ati “Twiteguye guha abafana bacu bari hirya no hiryo ku Isi ishusho yihariye y’imbere mu ikipe n’uburyo ikora umunsi ku munsi. All or Nothing izaha abafana bacu n’abakunzi bacu amahirwe yo kumenya ikigira Arsenal ikipe idasanzwe, amateka yacu yo gutwara ibikombe n’intego dufite ngo twitware neza ahazaza.”

Dani Grabiner uhagarariye ibiganiro bya Amazon mu Bwongereza, yavuze ko Arsenal ari ikipe y’amateka ndetse biteguye kugeza ku bakunzi bayo urugendo rwayo rwose mu mwaka utaha w’imikino.

Filimi mbarankuru izakorwa kuri Arsenal, izagaragara kuri Prime Video mu 2022. Izakorerwa ahantu hatandukanye harimo kuri Emirates Stadium, ku kibuga cy’imyitozo no hanze yacyo, aho hazarebwa n’uburyo abayigize babaho mu buzima busanzwe.

Mu mwaka w'imikino wa 2021/22, Arsenal ni yo izaba igezweho muri filimi mbarankuru ya 'All or Nothing" ikorwa na Amazon
Emirates Stadium ni hamwe mu hazakorerwa filimi mbarankuru igaruka ku buzima bwo muri Arsenal
Muri All or Nothing hazaganirizwa abafite amazina akomeye muri Arsenal barimo abatoza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .