00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Argentine yabonye itike y’Igikombe cy’Isi, ibihugu bizakina ’play-offs’ muri UEFA na CAF biramenyekana

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 17 Ugushyingo 2021 saa 01:32
Yasuwe :
0 0

Argentine yabaye igihugu cya 13 cyabonye itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar nyuma y’uko yanganyije na Brésil ubusa ku busa mu mukino wabaye mu ijoro ryakeye.

Argentine na Brésil byahuriye muri uyu mukino waherukaga gusubikwa muri Nzeri kubera ko hatari hubarijwe ingamba zijyanye no kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Argentine yari ifite Lionel Messi yanganyije ubusa ku busa na Brésil yaburaga Neymar wavunitse, bituma isigara ibura inota rimwe kugira ngo yizere kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2022.

Gusa, kuba Chili yatsinzwe na Equateur ibitego 2-0 naho Urugay igatsindwa na Bolivia ibitego 3-0, byatumye Argentine ihita ibona itike y’Igikombe cy’Isi.

Yahise yiyongera ku bindi bihugu birimo Qatar izakira irushanwa, u Budage, Brésil, Danemark, u Bubiligi, u Bufaransa, Croatia, Espagne, Serbia, u Busuwisi, u Bwongereza n’u Buholandi bwabonye itike ku wa Kabiri nyuma yo gutsinda Norvège ibitego 2-0 bya Steven Bergwijn na Memphis Depay.

Muri UEFA, ibihugu 12 birimo u Butaliyani na Portugal bizahatanira imyanya itatu

Kuri ubu, ibihugu 10 birimo u Budage, u Bwongereza, u Bubiligi, Croatie, Danemark, Espagne, u Bufaransa, Serbie, u Busuwisi n’u Buholandi ni byo byamaze kubona itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar hagati ya tariki ya 21 Ugushyingo n’iya 18 Ukuboza 2022.

Ibindi bihugu bitatu bizamenyekana nyuma y’imikino ya ’play-offs’ izahuza ibihugu 12 bitayoboye amatsinda, izakinwa muri Werurwe 2022.

Tombora y’uburyo ibyo bihugu 12 bizahura iteganyijwe ku wa 26 Ugushyingo i Zurich, aho bitandatu bihagaze neza byashyizwe ukwabyo, n’ibindi bitandatu bijya ukwabyo.

Muri Werurwe, hazaba imikino ya ½ (tariki ya 24 n’iya 25) izagaraza amakipe atandatu azakina imikino ya nyuma (tariki ya 28 n’iya 29) izatanga amakipe atatu yiyongera ku yandi 10 yamaze kubona itike y’Igikombe cy’Isi.

Ibihugu bitandatu bihagaze neza ni Portugal, Ecosse, u Butaliyani, u Burusiya, Suède na Pays de Galles mu gihe ibindi biri munsi yabyo ari Turikiya, Pologne, Macedonia y’Amajyaguru, Autriche na Repubulika ya Tchèque.

CAF: Côte d’ Ivoire ntiri mu bihugu 10 bigiye guhatanira itike y’Igikombe cy’Isi

Nk’uko byagenze mu 2018, Côte d’Ivoire izarebera Igikombe cy’Isi kuri televiziyo nyuma y’uko yaraye itsinzwe na Cameroun igitego 1-0 cyinjijwe na Toko-Ekambi, ikananirwa kuyobora Itsinda D.

Kuri ubu, amakipe 10 yayoboye amatsinda 10 yari agize ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 muri Afurika, azahura hagati yayo, hamenyekana ibihugu bitanu bizajya muri Qatar.

Ibyo bizamenyekana nyuma y’imikino izaba muri Werurwe mu gihe uburyo bizahura hagati yabyo, bizamenyekana nyuma ya tombola izaba ku wa 18 Ukuboza 2021.

Mbere ya tombola hazakorwa udukangara tubiri , kamwe kagizwe n’amakipe atanu, hashingiwe ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA ruzasohoka ku wa 25 Ugushyingo 2021.

Byitezwe ko agakangara ka mbere kazaba kagizwe na Sénégal, Tunisie, Maroc, Algérie, Nigeria mu gihe aka kabiri kazaba kagizwe na Misiri, Ghana, Cameroun, Mali, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Argentine yabonye itike y’Igikombe cy’Isi nyuma yo kunganya na Brésil kuri uyu wa Gatatu
U Buholandi bwabonye itike butsinze Norvège ku wa Kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .