00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Argentine ya Lionel Messi yegukanye Copa América itsinze Brésil (Amafoto)

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 11 Nyakanga 2021 saa 07:33
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro ya mbere mu myaka 28, Argentine yegukanye Copa América itsinze Brésil igitego 1-0 ku mukino wa nyuma wabereye kuri Stade Maracaña mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru.

Ubwo umukino wari urangiye, Lionel Messi w’imyaka 34, yapfukamye yishimira ko yegukanye igikombe cya mbere mu Ikipe y’Igihugu nkuru mu marushanwa 10 akomeye yari amaze kuyikinira.

Hamwe na bagenzi, bafashije kandi Argentine gushyira iherezo ku myaka 28 yari ishize idatwara Copa América mu gihe kandi Messi yabaye umukinnyi w’irushanwa kubera ibitego bine yaritsinzemo.

Angel di Maria ni we watsinze igitego kimwe rukumbi cyakiranuye Argentine na Brésil, aho yarobye umunyezamu Ederson Morães ku mupira yahawe na Rodrigo de Paul ku munota wa 22.

Lionel Messi yabonye amahirwe yashoboraga gufasha Argentine kwizera gutsinda umukino ku munota wa 87, ariko umupira yabonye asigaranye na Ederson, awutera nabi uhita ufatwa n’uyu munyezamu.

Brésil yakiniraga mu rugo kandi ikaba yaregukanye Copa America mu nshuro eshanu zose yaherukaga kuyakira ndetse ikaba ari yo yari ifite igikombe giheruka, nta buryo bwinshi bukomeye yabonye uretse imipira ya Richarlison na Gabriel Barbosa yakuwemo na Emi Martínez.

Bitandukanye n’uko byagenze kuri Lionel Messi, ubwo umukino wari urangiye, Neymar yazenze amarira mu maso, ariko nyuma agaragara ahoberana na Messi bakinanye muri FC Barcelone hagati ya 2013 na 2017.

Uyu mukino wa nyuma warebwe n’abantu 7000 bahawe ubutumire bitewe n’ingamba za COVID-19, ariko ni ubwa mbere iri rushanwa ry’uyu mwaka ryari ryitabiriwe n’abafana.

Hari hashize imyaka 15 kuva Lionel Messi akiniye Argentine bwa mbere mu irushanwa rikomeye, aho yagaragaye mu Gikombe cy’Isi inshuro enye na Copa América inshuro esheshatu, akina imikino 53 none ni bwo bwa mbere yegukanye igikombe.

Ubwo Argentine yari imaze gutsindirwa ku mukino wa nyuma wa Copa América mu 2016 ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, Messi yatangaje ko asezeye mu Ikipe y’Igihugu, ariko nyuma aza kwisubiraho.

Ubusanzwe, uyu mukinnyi afatwa nk’uwa mbere ukomeye ku Isi [ahanganye na Cristiano Ronaldo] dore ko muri FC Barcelone akinira kuva mu 2004, yatwaye ibikombe 10 bya La Liga, Champions League enye akanegukana Ballon d’Or esheshatu.

Kuri ubu, nta kipe afite nyuma yo gusoza amasezerano yari afitanye na FC Barcelone kugeza ku wa 30 Kamena, ariko hari icyizere ko azasinya andi.

Angel Di Maria yatsindiye Argentine arobye umunyezamu Ederson Moraes wari wasohotse
Richarlison yibwiraga ko yishyuriye Brésil ariko igitego gisubizwa inyuma kubera kurarira
Messi yahushije uburyo bwabazwe ku mupira yananiwe gutera neza asigaranye na Ederson
Ubwo umukino wari urangiye, Messi yapfukamye nyuma yo gusagwa n'ibyishimo
Neymar yarize nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma wabereye mu rugo
Lionel Messi yayoboye bagenzi be ubwo bishimira ko begukanye igikombe umukino ukirangira
Lionel Messi ateruye igikombe cya Copa América, icya mbere yegukanye mu myaka 15 amaze akinira Argentine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .