Argentine n’u Bufaransa birabimburira ibindi bihugu muri 1/8 cy’Igikombe cy’Isi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Kamena 2018 saa 04:47
Yasuwe :
0 0

Kuva ku wa 30 kamena 2018, amaso y’abakunzi ba ruhago arongera kwerekeza mu Burusiya ahazatangira imikino ya 1/8 y’Igikombe cy’Isi, nyuma y’iy’amatsinda yasize amakipe y’ibihugu 16 ahagaze bwuma.

Mu mikino y’amatsinda yatangiye ku wa 14 Kamena 2018, amakipe y’ibihugu by’ibihanganye arimo u Budage bufite Igikombe cy’Isi giheruka yarasezerewe ndetse n’ibihugu bitanu byari bihagarariye Umugabane wa Afurika ntibyarenze umutaru.

Kuri uyu wa Gatandatu, u Bufaransa buzatangira bucakirana na Argentine ya Lionel Messi yavuye mu matsinda mu buryo bugoranye nyuma yo gutsinda Nigeria ku mukino wa nyuma. Undi mukino uri mu yitezwe ni uzahuza Brazil na Mexique ku wa 2 Nyakanga 2018, ibihugu bisanzwe bihurira mu marushanwa yo muri Amerika y’Amajyepfo.

Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa “Les Bleus” yamaze kugera mu Mujyi wa Kazan ahazabera umukino ndetse abakinnyi bayo barimo Antoine Griezmann, Kylian Mbappé Lottin na Paul Pogba bameze neza. Ku rundi ruhande Messi na bagenzi be bakomeje kwitegura uyu mukino w’ishiraniro, nubwo abasesenguzi benshi baha amahirwe u Bufaransa.

Umukino uzahuza impande zombi uzabera kuri Kazan Arena saa kumi za nimugoroba ku isaha ya Kigali. Uzakurikirwa n’uzahuza Uruguay ya Luis Suarez na Portugal ya Cristiano Ronaldo uteganyijwe saa mbili z’ijoro.

Uko imikino ya 1/8 iteganyijwe

Ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Kamena 2018:

- U Bufaransa Vs Argentina (16:00 Pm)

- Uruguay Vs Portugal (20 :00 Pm)

Ku Cyumweru, tariki ya 1 Nyakanga 2018

- Espagne Vs U Burusiya (16:00 Pm)

- Croatia Vs Denmark (20 :00 Pm)

Ku wa Mbere, tariki ya 2 Nyakanga 2018

- Brazil Vs Mexico (16:00 Pm)

- U Bubiligi Vs U Buyapani (20 :00 Pm)

Ku wa Kabiri, tariki ya 3 Nyakanga 2018

- Suède Vs U Busuwisi (16:00 Pm)

- Colombia Vs U Bwongereza (20 :00 Pm)


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza