APR FC yerekanye abatoza batatu bashya n’Umunyamabanga Mukuru

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 2 Kanama 2019 saa 05:59
Yasuwe :
0 0

Umunya-Maroc Adil Mohammed Erradi w’imyaka 40, yerekanywe nk’Umutoza mushya wa APR FC nyuma y’uko mu minsi ishize IGIHE yatangaje ko ari we wahawe inshingano zo gutoza iyi kipe zari zifitwe na Zlatko Krmpotić.

Uyu mutoza wageze mu Rwanda mu ntangiriro z’ukwezi gushize, yakurikiranye imwe mu mikino APR FC yakinnye muri CECAFA Kagame Cup iheruka kubera i Kigali.

Adil Mohammed Erradi wahawe amasezerano y’imyaka ibiri, afite impamyabushobozi ya A itangwa na UEFA, ndetse azaba yungirijwe na mugenzi Nabyl Bekraoui bakomoka mu gihugu kimwe, we uje gusimbura Mulisa Jimmy bivugwa ko azajya muri Marines FC.

Undi werekaniwe muri uyu muhango wabereye ku Kimihurura, aho APR FC iba, ni umutoza mushya w’abanyezamu, Mugabo Alex, uyigarutsemo nyuma y’imyaka itatu, avuye muri Mukura Victory Sports.

Muri 2015-2016, Mugabo yari muri APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona itozwa na Nizar Khanfir ukomoka muri Tunizia, aho yari yaje avuye mu Isonga FC.

Muri 2016-2017, Mugabo yagiye mu Ishuri ry’Abana rya APR FC asimburwa na Mugisha Ibrahim kuri ubu watandukanye n’iyi kipe, agasubira iwabo muri Uganda aho ashobora no gutoza muri Uganda Cranes.

Aba batoza uko ari batatu basanze muri iyi Kipe y’Ingabo, umutoza wongerera ingufu abakinnyi, Bizimana Didier wagumye ku mirimo ye.

Lt.Col. Sekaramba Sylvestre yagizwe Umunyamabanga

Nyuma yo gutandukana na Kalisa Adolphe ‘Camarade’, Ubuyobozi bwa APR FC bwerekanye kandi Lt Col Sekaramba Sylvestre nk’Umunyamabanga Mukuru mushya.

Uyu akaba yari yagizwe ushinzwe gukurikirana ubuzima buri munsi bw’ikipe muri Gashyantare, ariko uyu mwanya wasubijweho Capt Kavuna Elias.

Mu rwego rwo gukora impinduka, APR FC yaguze abakinnyi 13 bashya, izamura babiri bavuye mu Intare FC nyuma y’uko yari imaze gutandkana n’abandi 17 no kugurisha Hakizimana Muhadjiri wamaze gusinyira ikipe yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Niyonzima Ally ni we mukinnyi waherutse abandi mu bo iyi kipe yarekuye, aho Umuyobozi wungirije wa APR FC yavuze ko yabasabye kujya gushakira amahirwe ahandi, muri Maroc.

Ubwo yari amaze kwerekana abatoza bashya n’abakinnyi iyi kipe ifite, Visi Perezida wa APR FC, Maj Gen Mubaraka Muganga, yavuze ko intego y’ikipe itahindutse, ari ibikombe.

Ati "APR FC ni ikipe y’ibikombe, ni ikipe y’intsinzi, intego yacu ntabwo yahindutse. APR ifite inshingano zo kurerera Ikipe y’Igihugu ni na yo mpamvu mubona duha amahirwe abana b’Abanyarwanda amahirwe kuko na bo babishoboye.”

“Abatoza twari dusanganywe n’Umunyamabanga Mukuru Camarade twagize umwanya wo gusezeranaho. Ubuyobozi bwahaye uburenganzira bwo kujya gushakira ahandi, abagaruka nk’abafana, tuzabakira.”

Umutoza mushya wa APR FC, Adil Mohammed Erradi yavuze ko yishimiye kuba mu muryango mugari wa APR FC, yongeraho ko azafasha iyi kipe kuguma kuba ubukombe.

Ati "Nishimiye kuba mu muryango mugari wa APR FC. Mufite amahirwe yo kugira ubuyobozi nk’ubu. Abakinnyi bagomba kumenya ko ikipe igomba kuba ku rwego rwo hejuru.”

APR FC izitabira imikino ya gisirikare izabera muri Kenya muri uku kwezi.

Adil Mohammed Erradi (ibumoso) yerekanywe nk'Umutoza wa APR FC ari kumwe na Nabyl Bekraoui umwungirije
Visi Perezida wa APR FC, Maj Gen Mubaraka Muganga, yerekanye Lt Col Sekaramba nk'Umunyamabanga mushya

Amafoto: Usanase Anitha


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza