APR FC yegukanye Super Cup itsinze Mukura VS (Amafoto)

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 6 Ukwakira 2018 saa 05:42
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya APR FC yegukanye igikombe gihuza ikipe yatwaye Shampiyona n’iyatwaye icy’Amahoro, Super Cup, itsinze Mukura VS ibitego 2-0 mu mukino wabereye i Rubavu.

APR itwaye igikombe gifite agaciro ka miliyoni 5 Frw, gisanga ibindi yatwaye muri uyu mwaka nk’icy’Intwari n’icya Shampiyona ya 2017/2018.

Igice cya mbere cy’uyu mukino wasifuwe na Ruzindana Nsoro, cyaranzwe no kwigana ku batoza b’impande zombi, byatumye amahirwe yo gusatira izamu aba make ahubwo ukinirwa hagati mu kibuga cyane ku ruhande rwa Mukura aho Cyiza Hussein Mugabo na Duhayindavyi bahererekanyaga neza.

Gusa Mugiraneza Migi na Butera Andrew ba APR FC bagiye bababera ibamba, ntibemere ko iyo mipira isatira izamu ryabo ryari ririnzwe na Kimenyi Yves.

Igice cya kabiri kigitangira, Haringingo Francis utoza Mukura VS yakoze impinduka akuramo Twizerimana Onesme na Lomami yinjiza Iradukunda Jean Bertrand na Mutebi Rachid.

Izi mpinduka ntacyo zafashije ikipe y’i Huye kuko yahise itangira gusatirwa bikomeye. Ntibyatinze Muhadjili Hakizimana atsindira APR igitego cya mbere ku munota wa 47, ku mupira yahawe na Savio Nshuti witwaye neza muri uyu mukino.

Ntibyatinze iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda ibona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Issa Bigirimana ku munota wa 53.

Nyuma yo kubona ibi bitego byaje bikurikiranye, byahaye icyizere Dr Petrovic utoza APR FC asimbuza abakinnyi batanu kuko amategeko y’uyu mukino abyemera.

Yazanye abiganjemo abashya nka Nsengiyumva Moustapha wasimbuye Muhadjili, Nizeyimana Mirafa asimbura Migi, Iranzi Jean Claude asimbura Issa Bigirimana, Byiringiro Lague aha umwanya Evode Ntwari naho Rukundo Denis asimbura Nshuti Savio.

Mukura yagerageje gusatira ishaka igitego cyo kwishyura biranga kuko inshuro eshatu (ku munota wa 74, 79 na 88) Mutebi Rachid yageze imbere y’izamu byarangiraga ahagaritswe neza na Buregeya Prince na Herve Rugwiro, ba myugariro ba APR FC.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

APR FC: Kimenyi Yves, Ombolenga Fitina, Emmanuel Imanishimwe, Herve Rugwiro, Buregeya Prince, Mugiraneza Jean Baptiste Migi (c), Butera Andrew, Dominique Savio Nshuti, Byiringiro Lague, Muhadjili Hakizimana na Issa Bigirimana

Mukura VS: Rwabugiri Omar, Rugirayabo Hassan, Mutijima Janvier, Nshimirimana David, Iragire Saidi, Nkomezi Alexis, Gaël Duhayindavyi, Cyiza Hussein, Lomami Frank, Iddi Said Djuma na Twizerimana Onesme.

Iradukunda yahanganaga na APR FC yakuriyemo
Issa Bigirimana yatsindiye APR FC igitego mu mukino wa mbere avuye mu bihano
APR FC yatsinze ibitego bibiri ihusha n'ibindi byabazwe
Byiringiro Lague ntabwo yigaragaje muri uyu mukino kuko yarindwaga na babiri, aha yari ahanganye na Iragire Saidi (iburyo) na Mutijima Janvier
Nyuma yo guhabwa ikarita itukura ku mukino wa nyuma w'Igikombe cy'Agaciro, Herve Rugwiro yari yagarutse mu bwugarizi bwa APR FC
Iradukunda Bertrand na Mutebi Rachid bagiye mu kibuga basimbuye ariko ntacyo byafashije ikipe yabo
Nyuma yo gusinyira Mukura VS avuye muri AS Kigali, Mutijima Janvier ahanganiye umupira na Byiringiro Lague
Rwabugiri Omar yatabaye ikipe ye inshuro nyinshi ariko birangira atsinzwe
Umukino wakiniwe ku kibuga cy'ubwatsi bw'ubukorano bwa Stade Umuganda i Rubavu
Mukura VS yari ifite abafana benshi biganjemo aba Rayon sports bari banambaye imyenda y'ubururu
Kapiteni wa APR FC, Mugiraneza ashyikirizwa igikombe na Perezida wa Ferwafa, Rtd. Brig. Gen, Sekamana Jean Damascène
APR FC niyo mwami wa ruhago y'u Rwanda mu 2018
Byari ibyishimo kuri Kapiteni wa APR FC, Mugiraneza Jean Baptiste 'Migi' ashyikiriza igikombe Minisitiri w'Ingabo, Gen. James Kabarebe
Igikombe cya Super Cup gifite agaciro ka miliyoni 5 Frw
Perezida wa Mukura VS, Nizeyimana Olivier asuhuzanya na Gen. Kabarebe James nyuma y'umukino. Bagaragiwe n'Umuyobozi wungirije wa APR FC, Maj. Gen Mubarak Muganga (ibumoso) na Perezida wa Ferwafa, Rtd. Brig. Gen. Sekamana Jean Damascène
Bagiye gutangirana Shampiyona y'u Rwanda morale kubera igikombe begukanye
Maj. Gen Mubarak Muganga (ibumoso) yashyikirijwe igikombe na we agishyira Gen. James Kabarebe
Akimushyikiriza mu cyubahiro
Herve Rugwiro yegukanye igikombe kiruta ibindi ku nshuro ya mbere
Abakinnyi bashimiye umutoza Petrovic bati "Akazi wadutumye turakarangije"
Byiringiro Lague (ibumoso) na Ntwari Fiacre APR FC yazamuye ivanye mu ishuri ryayo ry'umupira w'amaguru
Minisitiri w'Ingabo, Gen Kabarebe James na Perezida wa Ferwafa, Rtd. Brig. Gen, Sekamana Jean Damascène mu barebye uyu mukino
Rugwiro yashimiye abafana ba APR FC babaye ikipe inyuma
Na Sugira Ernest (ibumoso) utarakinira APR FC umukino n'umwe yahawe umudari, aha yari kumwe na Muhadjili Hakizimana (hagati) na Imran Nshimiyimana
Savio Nshuti watanze umupira wavuyemo igitego kimwe muri bibiri APR FC yatsinze ari gusubira mu bihe byiza
Nsengiyumva Moustapha APR FC yavanye muri Police FC yegukanye igikombe cya mbere mu ikipe ye nshya
Umuyobozi wungirije wa APR FC Maj. Gen, Mubarak Muganga yari yambariye ibirori
Mugiraneza yatuye iki gikombe abakunzi ba APR FC bababajwe no gutakaza Igikombe cy'Agaciro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza