Kwamamaza

APR FC yatsinze Simba yo muri Uganda ihita ifata umwanya wa mbere (Amafoto)

Yanditswe kuya 15-08-2016 saa 08:48' na IGIHE


APR FC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya gisirikare iri kubera mu Mujyi wa Kigali yatsinze Simba ihagarariye igisirikare cya Uganda (UPDF) ibitego bibiri ku busa bya rutahizamu Habyarimana Innocent ‘Di Maria’ wavuye muri Police FC.

Ni umukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 14 Kanama 2016 watangiye amakipe yombi acunganwa cyane, abakinnyi bakinira hagati mu kibuga. Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye nta kipe ibashije kubona mu izamu ry’indi.

APR FC yagarutse mu gice cya kabiri yiminjiyemo agafu ndetse ku munota wa 50 w’umukino ifungura amazamu, ku gitego cy’umutwe cyatsinzwe na Habyarimana Innocent ku mupira mwiza yari ahawe na Muhadjili.

APR FC yakinaga umukino wayo wa kabiri muri iri rushanwa yasabwaga kuwutsinda kugira ngo ikomeze mu rugamba rwo guhatanira igikombe. Umukino ufungura yatsinzwe na Ulinzi Stars yo muri Kenya igitego kimwe ku busa.

Ikipe y’ingabo z’u Rwanda yakomeje kotsa igitutu Simba ya Uganda, yagaragazaga urwego rwo hasi cyane mu kibuga haba mu guhererekanya umupira ndetse no gusatira.

Ku munota wa 67 nibwo igitego cya kabiri gishimangira intsinzi cyabonetse nyuma yo guhererekanya umupira neza ku basore ba APR FC, kuva kuri Rusheshangoga na Onesme wahise ahereza Innocent Habyarimana nawe atazuyaje anyeganyeza inshundura z’izamu ryari ririnzwe na Mugabi Alex.

Umutoza wa APR FC, Kanyankore Gilbert yakoze impinduka aho abasore barimo Itangishaka Blaise yasimbuwe na Djihad Bizimana, Sibomana Patrick asimbura Habyarimana Innocent, naho Muhadjili asimburwa na Andrew Buteera mu minota ya nyuma.

Abasore barimo Kapiteni w’ikipe Ngabo Albert wari wasigiye Faustin Usengimana igitambaro cy’ubuyobozi mu kibuga, Amran Nshimiyimana wavunitse ntibagaragaye kuri uyu mukino.

APR FC igize amanota atatu ndetse n’igitego kimwe, Ulinzi Stars na Tanzania ziri ku mwanya wa kabiri n’uwa gatatu azo zinganya amanota atatu, nta mwenda n’igitego zizigamye naho Simba ya Uganda iri ku mwanya kane n’amanota atatu n’umwenda w’igitego kimwe.

Iyi mikino ya gisirikare ikomeje kubera mu Mujyi wa Kigali, yitabiriwe n’ibihugu bine byo muri EAC birimo u Rwanda rwayakiriye Kenya, Uganda na Tanzania.

Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi

APR FC : Mvuyekure Emery, Rusheshangoga Michel, Rugwiro Herve, Usengimana Faustin, Imanishimwe Emmanuel, Yannick Mukunzi, Nkinzingabo Fiston, Hakizimana Muhadjili, Twizerimana Onesme,Itangishaka Blaise, na Habyarimana Innocent.

Simba: Mugabi Alex, Kirya Aggrey, Mubiru Issa , Sekitoleko Dennis , Othieno Joseph, Mussa Mude, Aloro Rodgers, Witaba Alex, Wakaza Godfrey, Senkaaba George na Omunuki Robert.

Umukino wa nyuma, APR FC izawukina n’ikipe ihagarariye ingabo za Tanzania kuri uyu wa kabiri, kuri Stade Amahoro i Remera.

Twizerimana Onesme yahaye akazi gakomeye ab'inyuma ba Simba
Wari umukino utari ku rwego ruhambaye
Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego cya Habyarimana Innocent(uwa mbere mu bazamuye amaboko)
Twizerimana Onesme ahanganye na myugariro wa Simba yo muri Uganda
Abafana ba APR FC bongeye kugaragaza akanyamuneza ku maso nyuma yo gutahana intsinzi
Abafana ba APR FC bari babukereye baje gushyigikira ikipe ya Gisirikare
Umutoza wa APR FC, Kanyankore Gilbert Yaoundé aganira n'itangazamakuru nyuma y'umukino
Umukino warebwe n'abafana batari bake
Abafana biganjemo n'ingabo z'igihugu bari baje gushyigikira ikipe yabo
Minisitiri w'ingabo, Gen. James Kabarebe(wambaye amataratara) nawe yari yaje kureba uyu mukino
Innocent Habyarimana yishimiye uburyo yitwaye ku mukino yatsinzemo ibitego bibiri
Uyu mukino witabiriwe n'abayobozi bakuru batandukanye
Innocent Habyarimana yagaragaje ubuhanga kuri uyu mukino
Abakinnyi ba Simba banyuzagamo bakawuconga
Aba bafana batije APR FC umurindi iminota 90 y'umukino irarangira
Bizimana Djihad(wambaye nimero umunani), Innocent Habyarimana (hagati) na Rusheshangoga Michel bishimira igitego
Rujugiro yafanaga nk'abafana ba Dortmund yo mu Budage atareba mu kibuga
Byari ibirori ku bakunzi ba APR FC
Umwe mu bafana ba APR FC yari yitwaje igikombe

Amafoto: Mahoro Luqman


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved