APR FC yatsinze Proline bigoranye mu mukino wa mbere wa CECAFA Kagame Cup (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 6 Nyakanga 2019 saa 07:33
Yasuwe :
0 0

Igitego cyo mu masegonda ya nyuma y’umukino cyatsinzwe na Manzi Thierry cyafashije APR FC gutangirana intsinzi muri CECAFA Kagame Cup yatangiye kubera mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu, itsinda Proline FC yo muri Uganda igitego 1-0 mu mukino wa kabiri wo mu itsinda C wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya 42, ryakiriwe n’u Rwanda ku nshuro ya gatandatu, aho rizamara ibyumweru bibiri ribera mu mijyi ya Huye, Rubavu na Kigali ndetse ryatangijwe ku mugaragaro nyuma y’umukino Green Eagles yo muri Zambia yatsinzemo Heegan FC yo muri Somalia ibitego 2-0.

APR FC yegukanye iri rushanwa inshuro eshatu muri eshanu ryabereye mu Rwanda, ni imwe mu makipe ahabwa amahirwe na none muri iri rushanwa ry’uyu mwaka.

Iyi kipe yabanje mu kibuga abakinnyi batanu bashya muri 11, aho Manzi Thierry wavuye muri Rayon Sports, ari we wahawe igitambaro cya kapiteni no mu Ikipe y’Ingabo, atangira afatanya na Mutsinzi Ange mu mutima wa ba myugariro, bombi bahagaze imbere ya Rwabugiri Umar.

Manishishimwe Djabel na Niyonzima Olivier ‘Sefu’ bakina mu kibuga hagati bafatanya na Butera Andrew na Niyonzima Ally, aho baremye uburyo bwinshi bugana mu izamu ariko Danny Usengimana na Sugira Ernest bananirwa kububyaza umusaruro.

Mu gice cya kabiri, umutoza Jimmy Mulisa yakoze impinduka ebyiri, Danny Usengimana na Sugira Ernest basimburwa na Mugunga Yves na Byiringiro Lague mu gihe mu minota itandatu ya nyuma, Ishimwe Kevin yasimbuye Butera Andrew.

Niyonzima Olivier ‘Sefu’, Manishimwe Djabel na Omborenga Fitina bahushije uburyo bwashoboraga guhesha APR FC igitego mu minota ya nyuma mu gihe na Proline yanyuzagamo igasatira binyuze ku basore bayo barimo Ivan Bogere na Okiror Joshua.

Ku munota wa nyuma muri itatu y’inyongera, Niyonzima Olivier ‘Sefu’ yagushijwe inyuma gato y’urubuga rw’amahina rwa Proline FC, umusifuzi Anthony Ogwayo wo muri Kenya atanga umupira w’umuterekano watewe na Mutsinzi Ange, ukubita umutambiko w’izamu uragaruka, usanga Manzi Thierry wahise awushyira mu izamu, ibihumbi by’abari kuri Stade ya Kigali biterera hejuru.

Aganira n’abanyamakuru nyuma y’umukino, Jimmy Mulisa yagarutse ku cyatumye uyu mukino ukomerera abakinnyi be kugeza bategereje umunota wa nyuma.

Ati ”Nta kipe ntoya iza muri CECAFA. Ni ikipe yatwaye igikombe iwabo. Twakinnye neza tugorwa no gutera mu izamu. Ikipe twahuye iramenyeranye. Abakinnyi banjye nababwiye ko bashyiramo imbaraga, babikoze tubona igitego mu minota ya nyuma.“

Agaruka ku ikipe ye irimo abakinnyi 13 bashya muri 20 batoranyijwe bazakina iri rushanwa, Mulisa yavuze ko nibamara kumenyerana, bazarushaho kwitwara neza.

Ati ”Biragoye ko waba ufite icyumweru ngo ukine uko ushaka, abakinnyi ni bashya ntabwo baramenyerana. Nibamenyerana bazakina neza kurusha uko bakinnye uyu munsi. “

Kapiteni wa APR FC, Manzi Thierry uri mu bashya baguzwe n’Ikipe y’Ingabo, avuye muri Rayon Sports, yavuze ko kuba bakinira ikipe ikomeye kandi na bo akaba ari abakinnyi bakomeye, byafashije kwitwara neza muri uyu mukino kuko bataramenyerana cyane.

Ati ”Ntituramenyerana ariko urebye uko turi gukina, turagenda twumvikana. Iyo bitaba ikipe ikomeye, abakinnyi bakomeye byari kugorana.”

Umutoza wa Proline FC, Bisaso Shafiq yavuze ko batsinzwe mu buryo bubabaje, yongeraho ko iri rushanwa ribereyeho kwigisha abakinnyi be.

Ati ”Dutsinzwe mu buryo bubabaje ariko turi hano kugira ngo hagire ibyo twunguka.”

CECAFA Kagame Cup irakomeza kuri iki Cyumweru, hakinwa imikino ibiri yo mu itsinda A, aho KMC yo muri Tanzania izahura na Atlabara yo muri Sudani y’Epfo guhera saa 13:00 mu gihe Rayon Sports izacakirana na TP Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhera saa 15:30 kuri Stade Amahoro.

Mu itsinda B, Bandari FC yo muri Kenya izahura na KCCA yo muri Uganda guhera saa 13:00 mu gihe Azam FC izahura na Mukura Victory Sports guhera saa 15:30 kuri Stade Huye.

Itsinda A rizagaruka mu kibuga ku wa Mbere, aho Proline FC izahura na Heegan mu gihe APR FC izahura na Green Eagles.

Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa APR FC
Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Proline FC
Usengimana Danny ntabwo yabashije gutsindira APR FC mu minota yakinnye muri uyu mukino
Abafana ba APR FC bari baje gushyigikira ikipe yabo
Niyonzima Olivier Sefu acenga myugariro wa Proline FC
Umunyezamu Matovu Hassan yagize ikibazo muri uyu mukino
Proline y'abakinnyi bakiri bato, yagoye APR FC muri uyu mukino
Umunyezamu wa Proline, Matovu yakuyemo imipira myinshi yabazwe
Abafana ba Rayon Sports bari mu barebye uyu mukino
Byiringiro Lague ashaka uko atambuka kuri ba myugariro ba Proline FC barimo Ajuna Richard
Manishimwe Djabel ni umwe mu bitwaye neza ku ruhande rwa APR FC
Niyonzima Olivier Sefu yakoreweho ikosa mu minota y'inyongera
Umupira watewe na Mutsinzi Ange wagaruwe n'umutambiko w'izamu
Manzi Thierry yahise awusubiza mu izamu, APR FC ibona igitego cy'intsinzi
Mutsinzi Ange na Ishimwe Kevin bishimira igitego
Abakinnyi ba APR FC bagiye gufatanya na Manzi Thierry kwishimira iki igitego cyo ku munota wa nyuma
Abatoza n'abakinnyi ba APR FC bishimira igitego
Manzi Thierry yakuyemo igitambaro cya kapiteni ubwo yishimiraga igitego mbere yo gushimirwa na Mugunga Yves
Umunyezamu Matovu ntiyiyumvishaga uburyo ikipe ye itsinzwe ku munota wa nyuma
Abakinnyi ba Proline FC mu gahinda mu gihe aba APR FC basengaga, bashimira Imana ibahaye intsinzi

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza