00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC yatsinze Musanze FC, Rayon Sports itsikirira i Rubavu (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 3 Ugushyingo 2021 saa 05:32
Yasuwe :
0 0

Ibitego bya Ruboneka Bosco na Manishimwe Djabel byafashije APR FC gutsinda Musanze FC 2-0 mu mukino w’umunsi wa kabiri wa Shampiyona wabereye i Nyamirambo kuri uyu wa Gatatu, ikomeza kugira intangiriro nziza z’umwaka mushya w’imikino.

APR FC yari hejuru mu minota 45 ibanza, yashoboraga gufungura amazamu ku munota wa gatandatu, umupira winjiranywe na Ndayishimiye Dieudonné ukorwaho n’umunyezamu Nshimiyimana Pascal, ujya muri koruneri.

Ku munota wa 15, Ndayishimiye Dieudonné yongeye kubona umupira mu ruhande rw’iburyo, asiga Lulihoshi François, ateye ishoti aroba umunyezamu umupira ujya hejuru.

Nyuma y’iminota itanu, Manishimwe Djabel yahawe umupira na Mugisha Gilbert, ateye ishoti rica imbere y’izamu rya Musanze FC.

Ruboneka Jean Bosco yahushije uburyo bubiri , aho umupira wa mbere yateye wagiye muri koruneri nyuma yo kuwutera mu mugongo wa Niyonshuti Gad, undi awutera hejuru nyuma yo guherezwa na Manishimwe Djabel.

Musanze FC yabonye uburyo bumwe budakomeye, ku mupira watewe na Uzayisenga Maurice ufatwa n’umunyezamu Ishimwe Jean Pierre mbere y’uko Kwitonda Alain Bacca atera ishoti ryashyizwe muri koruneri na Nshimiyimana Pascal.

Byasabye gutegereza umunota wa 59, APR FC itsinda igitego cya mbere cyinjijwe na Ruboneka Jean Bosco ku ishoti yatereye ku murongo w’urubuga rw’amahina ubwo Niyonshuti Gad na Nshimiyimana Amran bari bananiwe gukiza izamu.

Nyuma y’iminota ine, Manishimwe Djabel yatsinze igitego cya kabiri cya APR FC ku mupira wari wateretswe inyuma y’urubuga rw’amahina ubwo Nshuti Innocent yari amaze gukinirwa nabi.

Umukino warangiye APR FC itsinze ibitego 2-0, inganya amanota atandatu n’ibitego bine izigamye mu gihe AS Kigali ya mbere, yo izigamye ibitego bitandatu.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Gatatu, Rayon Sports yari yatsinze ibitego bibiri bya Essomba Willy Onana na Nizigiyimana Karim Mackenzi, yatsikiye i Rubavu nyuma yo kunganya na Rutsiro FC ibitego 2-2, igira amanota ane mu mikino ibiri.

Espoir FC yabonye amanota atatu ya mbere itsindiye Police FC kuri Stade ya Kigali ibitego 2-0, biba ari uko bigenda kuri Gicumbi FC yatsinze Etoile de l’Est 2-0 ndetse na Bugesera FC yatsinze Etincelles FC ibitego 3-1.

Nyuma y’uyu munsi wa kabiri wa Shampiyona, amakipe yose arafata ikiruhuko cy’ibyumweru bibiri kubera ko hagiye kuba imikino mpuzamahanga y’ibihugu aho u Rwanda ruzahura na Mali ndetse na Kenya mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022.

Abakinnyi babanje mu kibuga hagati ya APR FC na Musanze FC

APR FC: Ishimwe Jean Pierre, Ndayishimiye Dieudonné, Niyomugabo Claude, Karera Hassan, Buregeya Prince, Rwabuhihi Placide, Mugisha Gilbert, Manishimwe Djabel (c), Ruboneka Bosco, Kwitonda Alain na Bizimana Yannick.

Musanze FC: Nshimiyimana Pascal, Niyitegeka Idrissa (c), Nyandwi Saddam, Niyonshuti Gad, Lulihoshi Héritier François, Muhire Anicet, Niyitegeka Idrissa, Eric Kanza Angua, Habineza Is’haq, Irokan Samson Ikechukwu, Ben Ocen na Uzayisenga Maurice.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa APR FC
Abakinnyi ba Musanze FC babanje mu kibuga
Manishimwe Djabel na Niyitegeka Idrissa bifotozanya n'abasifuzi
Umutoza wa APR FC, Adil Mohammed, aganira na Buregeya na Manishimwe Djabel
Adil Erradi utoza APR FC asuhuzanya na Frank Ouna utoza Musanze FC
Ndayishimiye Dieudonné yahushije uburyo bwiza mu minota ya mbere
Ocen wa Musanze FC yirenza umupira
Manishimwe Djabel atera ishoti ubwo yari asatiriwe na Ben Ocen
Bizimana Yannick yagowe n'ubwugarizi bwa Musanze FC
Bizimana Yannick ntiyiyumvishije uburyo yananiwe gutsinda
Karera Hassan atera umupira n'umutwe nyuma yo gusumba abakinnyi ba Musanze FC
Rwabuhihi Placide yongeye kwitabazwa mu kibuga hagati
Kwitonda Alain Bacca ashaka uko acika Niyitegeka Idrissa
Bacca afunga umupira wari uje mu kirere
Bizimana Yannick ashoreye umupira wari ku murongo
Niyitegeka yagerageje kumuhagarika, amukinira nabi
Bizimana Yannick na Niyitegeka Idrissa barebanye ay'ingwe bakizwa n'umusifuzi
Umunyezamu Nshimiyimana Pascal agongana na Karera Hassan ku mupira wari uvuye muri koruneri
Mugisha Gilbert ashoreye umupira hagati y'abakinnyi ba Musanze FC
Umunye-Congo Eric Kanza Angua ukina asatira izamu muri Musanze FC
Mugisha Gilbert yasimbuwe na Nshuti Innocent mu gice cya kabiri
Umusifuzi Dushimirimana Eric yerekana ko habayeho kurarira
Ruboneka Bosco akurikiye umupira hamwe na Niyonshuti Gad 'Evra'
Niyomugabo Claude acungana n'umukinnyi wa Musanze FC wari umukurikiye
Umunyezamu Ishimwe Jean Pierre yishimira igitego cya mbere cya APR FC
Manishimwe Djabel yatsindiye APR FC ku mupira uteretse
Manishimwe Djabel yishimira igitego cya kabiri cya APR FC
Umutoza wa APR FC, Adil Mohammed Erradi, yishimira igitego hamwe na Haji Taeb Hassan utoza abanyezamu
Byari ibyishimo ku bakinnyi ba APR FC nyuma yo kwizera intsinzi babonye igitego cya kabiri
Bamwe mu bafana ba APR FC bari bashyigikiye ikipe yabo

Amafoto: Umurerwa Delphin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .