00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC yatsinze Kiyovu Sports, Rayon Sports inanirwa kwikura imbere ya Mukura VS

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 8 Ukwakira 2021 saa 08:18
Yasuwe :
0 0

APR FC yitegura Etoile du Sahel bizahura muri CAF Champions League, yatsinze Kiyovu Sports ibitego 4-2 mu mukino wa gicuti wabereye i Shyorongi kuri uyu wa Gatanu.

Wari umukino wa kabiri wa gicuti kuri APR FC yitegura gukina ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League, aho izabanza kwakira Etoile du Sahel yo muri Tunisia ku wa 15 Ukwakira 2021.

Ku wa Kabiri, yari yakinnye undi mukino wa gicuti, aho yanganyije na Etincelles FC ubusa ku busa.

Gusa, kuri uyu wa Gatanu, byari ibitandukanye ku ikipe y’umutoza Adil Mohammed Erradi yagaragaje gusatira cyane mu gice cya mbere nubwo nta gitego yabonye.

Uburyo bwa mbere bukomeye mu mukino ni aho umunyezamu wa Kiyovu Sports, Ishimwe Patrick, yakuyemo umupira w’umuterekano watewe na Nsanzimfura Keddy ku ikosa Ishimwe Kevin yari amaze gukorera kuri Kwitonda Alain ‘Bacca’.

Ishimwe yasabwe kandi gukuramo undi mupira watewe na Nsanzimfura ari inyuma y’urubuga rw’amahina mbere y’uko umupira w’umutwe watewe na Karera Hassan uvuye muri koruneri yatewe na Niyomugabo Claude, ujya hejuru gato y’izamu.

Uburyo bumwe bukomeye bwabonetse ku ruhande rwa Kiyovu Sports mu minota 45 ya mbere, ni umupira w’umutwe wahushijwe na Pinoki Vuvu Patsheli nyuma yo guhindurwa na Nkinzingabo Fiston.

Umutoza wa APR FC, Adil Erradi, yasabwe gukora impinduka hakiri kare mu gice cya mbere ubwo Mugisha Gilbert wababaye, yavaga mu kibuga hakajyamo Nizeyimana Djuma.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Kiyovu Sports, Nsengiyumva Mustafa na Mugenzi Bienvenu bajya mu busatirizi.

Gusa, APR FC yari hejuru, yafunguye amazamu ku gitego cyinjijwe na Nizeyimana Djuma ku munota wa 55.

Umunyezamu wa APR FC, Ishimwe Jean Pierre, yakuyemo imipira ibiri yatewe na Nshimirimana Ismael Picu, ariko ntiyabasha kugarura uwatewe na Bigirimana Abedi wishyuriye Kiyovu Sports igitego ku munota wa 65.

Nyuma y’iminota ibiri, Mugunga Yves yacenze ba myugariro batatu ba Kiyovu Sports, atsinda igitego cya kabiri mbere y’uko Nshuti Innocent atsinda icya gatatu ku munota wa 71 na Kwitonda Alain ‘Bacca’ agatsinda icya kane ku wa 73, byombi ku makosa y’ubwugarizi bwari buyobowe na Ngandu Omar.

Umupira wahinduwe na Nsengiyumva Mustafa ku munota wa 78 ni wo wavuyemo igitego cya kabiri cya Kiyovu Sports, cyinjijwe na Mugenzi Bienvenu.

Mu minota ya nyuma, Kiyovu Sports y’umutoza Haringingo Francis, yashoboraga kubona ibindi bitego bibiri, ariko Ishimwe Jean Pierre akuramo umupira uteretse ahagana ku murongo w’urubuga rw’amahina watewe na Nsengiyumva mbere y’uko Mugenzi Cédric ahusha ubundi buryo bw’umupira wanyuze ku ruhande rw’izamu.

Undi mukino wa gicuti wabaye kuri uyu wa Gatanu, warangiye Mukura Victory Sports itsindiye Rayon Sports kuri Stade Huye igitego 1-0 cyinjijwe na Aboubakar Djibrine ku munota wa 52.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mukino wa APR FC na Kiyovu Sports:

APR FC: Ishimwe Pierre, Buregeya Prince (c), Karera Hassan, Ndayishimiye Dieudonné, Niyomugabo Claude, Mugisha Bonheur, Bizimana Yannick, Nsanzimfura Keddy, Mugisha Gilbert, Kwitonda Alain na Ruboneka Jean Bosco.

Kiyovu SC: Ishimwe Patrick, Mbonyingabo Régis, Serumogo Ally (c), Ngandu Omar, Ndayishimiye Thierry, Benedata Janvier, Ismael Picu Nshimirimana, Ishimwe Kevin, Bigirimana Abedi, Nkinzingabo Fiston na Vuvu Pinoki Patsheli.

APR FC ikomeje gukina imikino ya gicuti yitegura CAF Champions League na Shampiyona
Abakinnyi ba Kiyovu Sports babanje mu kibuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .