APR FC yatsinze Green Eagles, ibimburira andi makipe kujya muri ¼ cya CECAFA Kagame Cup (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 8 Nyakanga 2019 saa 06:55
Yasuwe :
0 0

Igitego cyo mu gice cya kabiri cy’umukino gihesheje APR FC kuba ikipe ya mbere igeze muri ¼ cya CECAFA Kagame Cup iri kubera mu Rwanda, ni nyuma y’uko itsinze Green Eagles yo muri Zambia igitego 1-0, ikomeza guhagarara bwuma mu mikino ibiri imaze gukina mu itsinda C.

Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Mbere, watangiye APR FC iri hejuru, ariko abakinnyi bayo basatira izamu bananirwa kubyaza umusaruro uburyo bwabonetse.

Umutoza wa APR FC, Jimmy Mulisa yari yakoze impinduka imwe mu ikipe yabanjemo ku mukino wa Proline FC, aha amahirwe Byiringiro Lague mu mwanya wa Danny Usengimana .

Ikipe y’ingabo yagize amahirwe make mu minota 10 ya mbere, imipira ibiri igarurwa n’izamu, aho Byiringiro Lague yacenze Michael Mwenya, ateye umupira ugarurwa n’izamu mu gihe na Mutsinzi Ange yateye ishoti rikomeye ku mupira wari uvuye muri koruneri, usubizwa inyuma n’umutambiko w’izamu.

Byiringiro Lague yananiwe gukoza ikirenge ku mupira wahinduwe na Sugira Ernest imbere y’izamu mbere y’uko atera ishoti rikomeye ryakuwemo n’umunyezamu Sebastian Mwange wagoye cyane APR FC mu gice cya mbere.

Tapson Kaseba yateye umupira wa mbere ugana mu izamu ku ruhande rwa Green Eagles ku munota wa 14, ku mupira ukomeye yatereye muri metero nka 25, umunyezamu wa APR FC, Rwabugiri Umar, awukuramo mu gihe Mukabanga Siambombe yateye undi wanyuze hejuru y’izamu.

Nyuma y’iminota 10 amakipe yombi avuye kuruhuka, umutoza Jimmy Mulisa wa APR FC yakoze impinduka, Danny Usengimana asimbura Sugira Ernest ndetse biza kumuhira nyuma y’iminota itanu gusa kuko myugariro Bonface Sunzu yitsinze ku mupira wahinduwe na Omborenga Fitina.

Iminota 20 mbere y’uko umukino urangira, Byiringiro Lague yahushije uburyo bwabazwe ku mupira wahinduwe na Danny Usengimana, arebana n’umunyezamu, ananirwa kuwukoraho ngo ujye mu izamu mu gihe yasimbuwe na Mugunga Yves habura iminota irindwi ngo umukino urangire, na we ahusha uburyo bwo mu minota y’inyongera ku mupira yateye hejuru.

Gutsinda uyu mukino byahesheje APR FC kugira amanota atandatu mu mikino ibiri, ndetse iba ikipe ya mbere igeze muri ¼ cy’iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya 42 mu Mijyi ya Kigali, Rubavu na Huye.

Undi mukino wo muri iri tsinda wabanje, warangiye Proline FC yo muri Uganda itsinze Heegan FC yo muri Somalia ibitego 2-0.

Iri tsinda rya gatatu, rizagaruka mu kibuga ku wa Kane, aho Proline FC izahura na Green Eagles guhera saa 13:00 mu gihe APR FC izahura na Heegan FC guhera saa 15:30.

Kuri uyu wa Mbere hakinnye kandi itsinda D rikinira i Rubavu, aho Gor Mahia yo muri Kenya, yatsinze AS Maniema yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibitego 2-1 mu gihe AS Ports yo muri Djibouti yatsinze KMKM yo muri Zanzibar ibitego 2-0.

CECAFA Kagame Cup izakomeza kuri uyu wa Kabiri, aho mu itsinda rya mbere, TP Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo izakina na KMC yo muri Tanzania guhera saa 17:00 mu gihe Rayon Sports izakina na Atlabara FC yo muri Sudani y’Epfo guhera saa 19:30 kuri Stade ya Kigali.

Mu itsinda B ry’i Huye, Mukura Victory Sports izakina na Bandari FC yo muri Kenya guhera saa 13:00 mu gihe Azam FC yo muri Tanzania izahura na KCCA yo muri Uganda guhera saa 15:00.

Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa Green Eagles
Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga
Ba kapiteni bombi, Manzi Thierry na Samsin Manyepa, bifotozanya n'abasifuzi bayobowe na Sabila Ali
Omborenga Fitina ntiyoroheye Michael Mwenya wakinaga iburyo
Rutahizamu wa Green Eagles, Kennedy Musonda yacenze Niyonzima Ally amusiga hanze y'ikibuga
Sugira Ernest agerageza guhindura umupira mu gihe myugariro wa Green Eagles yashaka kumuhagarika
Byiringiro Lague ahanganiye umupira na Amit Shamende ahagana muri koruneri
APR FC yatsinze igitego kimwe muri uyu mukino ku mupira wahinduwe na Omborenga Fitina, myugariro Sunzu aritsinda
Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego
Butera Andrew ashaka uburyo yambura umupira Musonda wa Green Eagles
Byiringiro Lague yacungirwaga hafi n'abakinnyi ba Green Eagles
Abafana ba APR FC ntibiyumvishaga uburyo ikipe yabo iri guhusha uburyo bwinshi bw'ibitego
Umukino wari witabiriwe n'abafana batari bake ariko ibura ry'ibitego rigatuma bifata
Abakinnyi ba Rayon Sports bazakina na Atlabara kuri uyu wa Kabiri baje kureba uyu mukino
Umunyezamu Kimenyi Yves wagize umukino mwiza kuri TP Mazembe yarebaga ikipe yavuyemo
Iranzi Jean Claude ari mu bakinnyi ba Rayon Sports barebye umukino wo kuri uyu wa Mbere
Abasifuzi b'imikino ya CECAFA bakurikiranye umukino wa APR FC na Green Eagles
Abakinnyi ba APR FC basenga ubwo umukino wari urangiye, bakabona itike ya 1/4
Mulisa asuhuzanya na mugenzi we, Aggrey Chiyangi ubwo umukino wari urangiye
Gen. Kabarebe James, umujyanama wa Perezida Kagame mu by'umutekano akaba n'Umuyobozi w'icyubahiro wa APR FC, yarebye uyu mukino
Umunyamabanga wa CECAFA, Nicholas Musonye na we yari mu bakurikiranye uyu mukino

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza