00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC yatangiye CAF Champions League inganyiriza muri Djibouti

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 12 Nzeri 2021 saa 05:25
Yasuwe :
0 0

APR FC yanganyije ubusa ku busa na Mogadishu City Club yo muri Somalia mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League, wabereye kuri Stade Gouled yo muri Djibouti kuri iki Cyumweru.

APR FC yakinnye uyu mukino idafite umutoza wayo mukuru, Umunya-Maroc Adil Mohammed Erradi, kubera ko adafite ibyangombwa byemewe na CAF, yatojwe n’umutoza wungirije, Umunya-Tunisia Jamel Eddine Neffati.

Nta buryo bukomeye bugana mu izamu amakipe yombi yabonye mu minota 45 ibanza, uretse umupira watewe na Omborenga Fitina mu minota y’inyongera, ariko na wo uca ku ruhande nyuma yo gukorwaho n’umukinnyi wa Mogadishu City Club.

Mu minota ibanza y’igice cya kabiri, APR FC yashoboraga kubona igitego, ariko umupira watewe na Bizimana Yannick uca ku ruhande rw’izamu ryari ririnzwe na Kimera Ali.

APR FC yakoze impinduka zirimo iyo Mugisha Gilbert yasimbuwemo na Ishimwe Anicet mu minota 25 ya nyuma, ariko nta cyo bihinduye kuri uyu mukino warangiye ari ubusa ku busa.

Umukino wo kwishyura uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa 19 Nzeri 2021.

Ikipe izakomeza hagati yazo izahura na Etoile du Sahel yo muri Tunisia mu ijonjora rya kabiri rizakinwa mu Ukwakira.

APR FC: Ishimwe Jean Pierre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Buregeya Prince, Karera Hassan, Mugisha Bonheur, Rwabuhihi Aimé Placide, Bizimana Yannick, Mugisha Gilbert, Manishimwe Djabel na Tuyisenge Jacques (c).

Mogadishu CC: Kimera Ali, Ciise (c), Baanuu, Stephane, Willic, Ali, Mika, Catoosh, Santoos, Majiid, Olivier.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .