00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC yasubije abibaza ku byangombwa n’ahazaza ha Adil Mohammed

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 17 Ukwakira 2021 saa 02:21
Yasuwe :
0 0

Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, yavuze ko nk’ubuyobozi banyuzwe n‘umusaruro w’umutoza mukuru w’iyi kipe, Adil Erradi Mohammed, batitaye ku byangombwa afite.

Nyuma yo kunganya igitego 1-1 na Étoile Sportive du Sahel mu mukino ubanza wa CAF Champions League ku wa Gatandatu, Umuyobozi wa APR FC akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt. Gen Mubarakh Muganga, yavuze ko nk’ubuyobozi banyuzwe n’uko abakinnyi b’iyi kipe bitwaye.

Yavuze ko buri gihe bahora basaba abakinnyi intsinzi, cyane ko baba bahawe buri kimwe gituma bayisabwa.

Ati “Ku ruhande rw’ubuyobozi bwa APR FC, icya mbere ni ugushimira abasore ko bumvise ibyo umutoza yabasabaga. Ariko byibura ibi birabatinyuye. Ubutaha twiteze ibiruta ibyo twabonye uyu munsi. Buri gihe tuba tubasaba intsinzi barabizi.“

Agaruka ku byangombwa bya Adil Erradi Mohammed nk’umutoza mukuru w’iyi kipe, yavuze ko banyuzwe n’umusaruro we kugeza ubu.

Ati “Ikibazo umutoza wacu afite ni nk’icyo uwa Simba SC afite, ni nk’icyo FAR Rabat ifite. Bafite ibyangombwa byabo byo ku mugabane w’Uburayi natwe muri Afurika dufite ibyacu. Kuba rero batarabihuza ntibyambura umutoza wacu impapuro afite.“

Yakomeje agira ati “Izo afite twe twumva zihagije kuri APR FC. Ariko yari yanatangiye kwiga ngo abone izo zindi ni uko ari COVID-19. Umupira w’amaguru ni ku kibuga. Umuntu yegukanye shampiyona ebyiri adatsinzwe. Twe rero umutoza tuzamugumana.“

Lt Gen Mubarakh Muganga yashimangiye ko impamvu yatuma Adil atandukana na APR FC ari uko amasezerano ye yaba arangiye, atari ukubera ibyangombwa.

Adil Mohammed Erradi afite “UEFA Advanced Diploma” mu gihe CAF isaba ko umutoza mukuru mu mikino ya CAF Champions League cyangwa CAF Confederation Cup, agomba kuba afite “CAF A” cyangwa ‘licence’ iri “Pro” yatanzwe n’indi mpuzamashyirahamwe.

Uyu mutoza ukomoka muri Maroc aba yicaye muri stade mu gihe cy’iyi mikino Nyafurika, gusa yemererwa kujya kuganiriza abakinnyi mu karuhuko hagati y’umukino ndetse akaganira n’itangazamakuru mbere na nyuma y’umukino.

APR FC izakirwa na Étoile Sportif du Sahel mu mukino wo kwishyura uzabera muri Tunisia ku wa Gatandatu, tariki ya 23 Ukwakira 2021.

Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, yavuze ko nta kibazo bafite ku byangombwa bya Adil Mohammed utoza iyi kipe
Adil Mohammed Erradi ni umwe mu batoza barenga 20 batemerewe gutoza imikino Nyafurika muri uyu mwaka w'imikino wa 2021/22

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .