00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC yasinyishije Nsengiyumva, Karera na Mugisha Bonheur

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 10 Nyakanga 2021 saa 02:29
Yasuwe :
0 0

APR FC yasinyishije abakinnyi batatu barimo Nsengiyumva Ir’shad wakinaga muri Marines FC, Karera Hassan wa Kiyovu Sports na Mugisha Bonheur wa Heroes FC, bose ku masezerano y’imyaka ibiri.

Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo ubuyobozi bwa APR FC bwasinyishije aba bakinnyi uko ari batatu ndetse Niyonzima Olivier Seif’ na we yongera amasezerano y’imyaka ibiri nyuma y’ubwumvikane bwari bwabayeho ku wa Gatanu.

Umukinnyi wo hagati mu kibuga Nsengiyumva Ir’shad uzwi nka Pogba wakinaga muri Marines FC, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri kimwe na Mugisha Bonheur wari intizanyo ya Heroes FC muri Mukura Victory Sports.

Undi mukinnyi wasinyiye Ikipe y’Ingabo kuri uyu wa Gatandatu ni myugariro wo hagati, Karera Hassan, wasinye imyaka ibiri aguzwe muri Kiyovu Sports nyuma y’uko yari yatijwe imyaka ibiri muri AS Kigali.

Aba bose biyongereye kuri Nsabimana Aimable waguzwe muri Police FC, Kwitonda Alain ‘Bacca’ waguzwe muri Bugesera FC na Mugisha Gilbert wavuye muri Rayon Sports.

APR FC izongera guhagararira u Rwanda muri CAF Champions League nyuma y’uko yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kabiri yikurikiranya idatsinzwe.

Nsengiyumva Ir'shad wakinaga muri Marines FC, ni umukinnyi mushya wa APR FC
Mugisha Bonheur wari intizanyo ya Heroes FC muri Mukura VS, na we yerekeje muri APR FC
Karera Hassan (iburyo) yaguzwe na APR FC nyuma y'imyaka ibiri yari amaze muri AS Kigali nk'intizanyo ya Kiyovu Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .