00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC yasinyishije Nsabimana Aimable na Bacca

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 6 Nyakanga 2021 saa 02:45
Yasuwe :
0 0

Uwari kapiteni wa Police FC, Nsabimana Aimable, yasubiye muri APR FC nyuma yo kuyisinyira amasezerano y’imyaka ibiri.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko Nsabimana wari usoje amasezerano muri Police FC, yasubiye muri APR FC nyuma yo kumvikana na yo muri iki cyumweru.

Uyu myugariro wo hagati yari amaze imyaka itatu akinira Police FC yagezemo muri Gashyantare 2018, avuye muri Minerva Punjab FC yo mu Buhinde.

Yasubiye muri APR FC yakiniye hagati ya 2016 na 2018 ubwo yari avuye muri Marines FC, na yo yagezemo avuye muri SEC Academy.

APR FC ishobora gutakaza Kapiteni wayo, Manzi Thierry, bivugwa ko yifuzwa n’ikipe yo mu Cyiciro cya Mbere muri Georgia, akaba yaba umusimbura we.

Undi mukinnyi werekeje muri APR FC ni Kwitonda Alain ‘Bacca’ ukina asatira izamu.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko ubuyobozi bw’Ikipe y’Ingabo n’ubwa Bugesera FC uyu mukinnyi yakiniraga, bwombi bwamaze kumvikana ku buryo isaha n’isaha azerekanwa yambaye umukara n’umweru.

Kwitonda agiye gusimbura abakinnyi barimo Byiringiro Lague uzerekeza mu Cyiciro cya Kabiri mu Busuwisi.

Andi mazina bivugwa ko yifuzwa muri APR FC ni Nshuti Dominique Savio usoje amasezerano muri Police FC, Nishimwe Blaise ufite amasezerano y’umwaka umwe muri Rayon Sports na Mugisha Gilbert usoje amasezerano muri Rayon Sports.

Nsabimana Aimable wari Kapiteni wa Police FC, yamaze gusubira muri APR FC
Nsabimana Aimable yakiniye APR FC hagati ya 2016 na 2018
Kwitonda Alain 'Bacca' wakiniraga Bugesera FC, na we ari ku muryango winjira muri APR FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .