00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC yasinyishije Mugisha Gilbert, inongerera amasezerano batatu barimo Djabel

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 7 Nyakanga 2021 saa 07:26
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Ingabo, APR FC, yasinyishije Mugisha Gilbert wari umaze imyaka ine akinira Rayon Sports, aho yahawe miliyoni 15 Frw ku masezerano y’imyaka ibiri.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko Mugisha Gilbert wari usoje amasezerano muri Rayon Sports, yasinye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 7 Nyakanga 2021.

Bivugwa ko uyu mukinnyi yahawe agera kuri miliyoni 15 Frw kugira ngo yerekeze muri APR FC yashoboraga kumusinyisha mu mpeshyi ya 2020, ariko ntibihite bikunda.

Mugisha Gilbert ukina ku mpande asatira izamu, yabaye umukinnyi wa gatatu mushya uguzwe na APR FC nyuma ya Nsabimana Aimable wakiniraga Police FC mu mutima wa ba myugariro na Kwitonda Alain ‘Bacca’ wakiniraga Bugesera FC asatira izamu.

Uretse uyu mukinnyi mushya wasinye kuri uyu wa Gatatu, abongerewe amasezerano muri APR FC ni Manishimwe Djabel, Nizeyimana Djuma na Rwabuhihi Aimé Placide, bose basinye imyaka ibiri.

APR FC izongera guhagararira u Rwanda muri CAF Champions League nyuma y’uko yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kabiri yikurikiranya idatsinzwe.

Mugisha Gilbert yerekeje muri APR FC ku masezerano y'imyaka ibiri, aho yatanzweho miliyoni 15 Frw
Mugisha Gilbert asanze Bizimana Yannick bakinanaga, muri APR FC
Manishimwe Djabel na we yongereye amasezerano y'imyaka ibiri
Rwabuhihi Aimé Placide ari mu bongerewe amasezerano muri APR FC
Nizeyimana Djuma azakinira APR FC mu yindi myaka ibiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .