00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC yarekuye batatu barimo Rwabugiri, yongera gukomoza ku banyamahanga

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 12 Nyakanga 2021 saa 09:36
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya APR FC yatangaje ko yamaze gutandukana n’abakinnyi batatu barimo umunyezamu Rwabugiri Umar, Mushimiyimana Mohamed ukina mu kibuga hagati na rutahizamu Danny Usengimana.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 12 Nyakanga 2021, ni bwo APR FC yatangaje impinduka yakoze mu bakinnyi bayo.

Ibinyujije ku rubuga rwayo rwa internet, yavuze ko abakinnyi batatu basezerewe ari umunyezamu Rwabugiri Umar wari uyimazemo imyaka ibiri ariko akaba atarahawe umwanya wo gukina mu mwaka wa nyuma kubera ko urwego rwe rutishimiwe nubwo ari we wayifashije kwegukana Igikombe cya Shampiyona mu 2019/20.

Mushimiyimana Mohamed ukina mu kibuga hagati na we yarekuwe nyuma yo kutabona umwanya uhagije wo gukina kimwe na rutahizamu Usengimana Danny wari umaze imyaka itatu mu Ikipe y’Ingabo kuva avuye mu Misiri mu 2018. Uyu mukinnyi yamaze gusubira muri Police FC yamusinyishije imyaka ibiri.

Uretse aba bakinnyi barekuwe, APR FC yemeje ko kandi yasinyishije abakinnyi batandatu barimo Mugisha Gilbert wavuye muri Rayon Sports, Nsengiyumva Ir’shad wavuye muri Marines FC, Nsabimana Aimable wavuye muri Police FC, Mugisha Bonheur wavuye muri Heroes, Kwitonda Alain ‘Bacca’ wavuye muri Bugesera FC na Karera Hassan wavuye muri Kiyovu Sports.

Abongerewe amasezerano ni Manishimwe Djabel (imyaka ine), Rwabuhihi Aimé Placide (imyaka itatu), Niyomugabo Claude (imyaka ibiri), Nizeyimana Djuma (imyaka ibiri) na Niyonzima Olivier ‘Seif’ (imyaka ibiri).

Ubuyobozi bwa APR FC bwongeye gushimangira ko budateganya gukinisha abanyamahanga kuko buzakomeza guha amahirwe abana b’Abanyarwanda.

Buti “Gahunda yacu izakomeza kuba iyo guha abana b’u Rwanda umwanya wo kugaragaza impano bifitemo, tubategura guserukira igihugu ndetse no guharanira kugera kure bakina kinyamyuga.”

Bwakomeje bugira buti “Ingingo ya kabiri, abakinnyi b’abanyamahanga muri APR FC ntabwo bari muri gahunda yacu ya vuba aha na none ariko abana b’u Rwanda nibatageza ikipe aho yifuza ubwo tuzajya gushakira ahandi. Twibutse ko iyi gahunda ikipe yacu yafashe nta na hamwe yagombye kubangamira abandi banyamuryango ba FERWAFA bigendanye n’umubare w’abanyamahanga bakinishwa muri Shampiyona y’u Rwanda.”

APR FC izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, ni nyuma yo kwegukana Igikombe cya Shampiyona (cya 19) ku nshuro ya kabiri yikurikiranya idatsinzwe.

Mu mwaka ushize w’imikino, yasezerewe na Gor Mahia yo muri Kenya ku bitego 3-4 (2-1, 1-3) mu ijonjora rya mbere ry’iri rushanwa Nyafurika rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo.

Inkuru bifitanye isano: APR FC ishobora gusubira ku cyo yanze; kugarura abanyamahanga ryaba ari ryo herezo ryo kuba ‘Star à domicile’?

Rwabugiri Umar yasezerewe na APR FC nyuma yo gutakaza umwanya ubanza mu kibuga
Rwabugiri yafashije APR FC kwegukana igikombe cya 2019/20, ariko yakinnye iminota ibaze mu mwaka w'imikino wa 2020/21
Mushimiyimana Mohamed utarabonye umwanya uhagije wo gukina, ari mu batandukanye na APR FC
Usengimana Danny yamaze gusubira muri Police FC nyuma y'imyaka itatu akinira APR FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .