00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC yanyagiye Marines FC 6-0, ikoza imitwe y’intoki ku gikombe cya Shampiyona

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 19 Kamena 2021 saa 05:48
Yasuwe :
0 0

Ibifashijwemo na Byiringiro Lague winjiye asimbuye mu gice cya kabiri agatsinda ibitego bitatu, APR FC yanyagiye Marines FC ibitego 6-0 byayifashije kwigaranzura AS Kigali ku mwanya wa mbere mu gihe hasigaye umukino umwe gusa ngo Shampiyona irangire.

Muri uyu mukino w’umunsi wa gatandatu wabereye i Huye kuri uyu wa Gatandatu, umutoza Rwasamanzi Yves yabanje mu kibuga ikipe itarimo Ishimwe Fiston, Mugenzi Bienvenue na Nsengiyumva Ir’shad mu gihe ku ruhande rwa APR FC, Adil Mohammed Erradi yakoze impinduka ebyiri ugereranyije n’ababanjemo kuri Rayon Sports, Niyonzima Olivier ’Seif’ afata umwanya wa Rwabuhihi Placide naho Nshuti Innocent afata uwa Bizimana Yannick.

Marines FC ni yo yabonye uburyo bwa mbere bukomeye, aho ku munota wa 10, Ishimwe Jean Pierre yakuyemo umupira ukomeye watewe na Mugiraneza Frodouard nyuma yo gusiga Manzi Thierry, umunyezamu ukiri muto awushyira muri koruneri.

Ahagana ku munota wa 13, Marines FC yasabwe gusimbuza hakiri kare ubwo umunyezamu Ntwari Fiacre wavunitse, yasimbuzwaga Ntagisanayo Serge.

Nyuma y’umupira watewe ku ruhande na Tuyisenge Jacques, APR yabonye ubundi buryo bwiza ku ishoti ryatewe na Nshuti Innocent, umupira ujya ku ruhande.

Umupira wa koruneri watewe na Manishimwe Djabel, wakuweho nabi na Ntagisanayo Serge, usanga Niyonzima Olivier Seif wawukozeho, ugeze kuri Nshuti Innocent wari uhagaze muri metero ebyiri uvuye mu izamu, awutera ku ruhande.

Habura iminota umunani ngo igice cya mbere kirangire, Imanishimwe Emmanuel yahinduye umupira mu rubuga rw’amahina, utewe mu izamu na Ruboneka Jean Bosco ukubita umutambiko w’izamu mu gihe Niyonzima Seif yawusubijemo ugahura na Ndayishimiye Thierry wawushyize muri koruneri.

Tuyisenge Jacques yahushije uburyo bwabazwe mbere y’uko amakipe yombi ajya kuruhuka, umupira yahawe na Manishimwe Djabel arebana n’umunyezamu, awutera hanze mbere y’uko ahusha ubundi buryo ku mupira yarengeje umunyezamu, Marines igobokwa na myugariro wayo wawurengeje.

Byasabye gutegereza umunota wa 50, APR FC ifungura amazamu ku mupira wagaruwe na Ntagisanayo Serge nyuma yo guterwa na Ruboneka Jean Bosco, usanga Manishimwe Djabel wahise awohereza mu izamu.

Ahagana ku munota wa 60, Byiringiro Lague na Bizimana Yannick basimbuye Tuyisenge na Nsanzimfura Keddy, basangamo Mugunga Yves wasimbuye Nshuti Innocent igice cya kabiri kigitangira.

Nyuma y’iminota itanu gusa, Byiringiro yatsinze igitego cya kabiri ku mupira muremure yacomekewe na Manzi Thierry, asiga ba myugariro ba Marines mbere y’uko aroba umunyezamu Ntagisanayo.

Hashize iminota itatu, Byiringiro yahaye umupira Omborenga Fitina wacenze abakinnyi babiri n’umunyezamu mbere yo gutsinda igitego cya gatatu ku munota wa 68.

APR FC yahushaga uburyo bwinshi, yatsinze igitego cya kane ku munota wa 75, ku mupira wahinduwe na Omborenga Fitina abanje gucenga Nsengiyumva Aboubakar, ubanza kurenga Bizimana Yannick mbere y’uko Byiringiro Lague asimbuka akawutsinda n’umutwe.

Nyuma y’iminota itanu, Mutsinzi Ange yacomekeye umupira Byiringiro Lague watsinze igitego cya gatanu cyinjiye Marines FC ifite abakinnyi 10 mu kibuga kuko Mutuyimana Djuma wavunitse, yari akivurirwa hanze.

Marines FC yongeye kugera imbere y’izamu rya APR FC ku munota wa 86, uburyo bwiza yabonye bupfushwa ubusa na Mugiraneza Frodouard.

Ku munota wa 88 nibwo Mugunga Yves yahawe umupira na Byiringiro Lague, atsinda igitego cya gatandatu.

Gutsinda uyu mukino bivuze ko APR FC iyoboye Shampiyona n’amanota 16, izigamye ibitego 14 mu gihe AS Kigali yatsindiye Bugesera FC iwayo igitego 1-0 cya Nkinzingabo Fiston, na yo ifite amanota 16 n’ibitego 10.

APR FC izasoza imikino yayo yakira Rutsiro FC ku wa Kabiri mu gihe AS Kigali izahura na Police FC.

Police FC yatsinze Espoir FC ibitego 2-1 mu gihe umukino wari guhuza Rutsiro FC na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu wasubitswe bitewe n’uko Akarere ka Rubavu kari muri gahunda ya "Guma mu Karere."

APR FC ishobora kwegukana igikombe cya Shampiyona ku wa Kabiri nyuma yo gutsinda Marines FC ibitego 6-0
Abakapiteni b'amakipe yombi: Manzi Thierry wa APR FC na Ndayishimiye Thierry wa Marines, bifotozanya n'abasifuzi
Umutoza wa APR FC, Adil Mohamed Erradi, ntaratsindwa umukino wa Shampiyona muri 35 amaze gutoza kuva ageze mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .