APR FC yanganyije na AS Vita Club, Kiyovu Sports yihaniza Police FC

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 12 Nzeri 2016 saa 07:36
Yasuwe :
0 0

Imikino yo ku munsi wa kabiri mu irushanwa ryateguwe na AS Kigali yakomeje kuri iki Cyumweru, APR FC inganya na AS Vita Club ubusa ku busa, mu gihe Kiyovu Sports yari yatsinzwe umukino ubanza na Sunrise yihimuriye kuri Police FC iyitsinda 2-1.

Iyi mikino yombi yakinwe ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru yatangiye saa cyenda n’igice.

APR FC yari yanyagiye na Dauphin Noir yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibitego 5-0 mu mukino ubanza yongeye gukina na AS Vita Club nayo yo muri Congo ariko iminota 90 irangira nta kipe ibashije kureba mu nshundura z’indi.

Muri uyu mukino wabereye kuri Stade Amahoro, ikipe y’ingabo z’u Rwanda itozwa na Yves Rwasamanzi, yagaragarije abakunzi bayo ko itanga icyizere ndetse ibona uburyo bwinshi bwo gutsinda burimo n’umutwe Issa Bigirimana yateye ku munota wa 38 ukubita umutambiko w’izamu uragaruka.

Mu gice cya kabiri, umutoza yakoze impinduka ashaka igitego akuramo Yannick Mukunzi yinjiza Bizimana Djihad, na Nkinzingabo Fiston ashyiramo Innocent Habyarimana kubona igitego bikomeza kunanirana.

Mu minota ya nyuma Imanishimwe Emmanuel yasimbuwe na Ngabo Albert utagize byinshi ahindura, amakipe arangiza umukino anganya ubusa ku busa.

Kunganya uyu mukino ku makipe yombi, bitumye APR FC ikomeza kuyobora itsinda n’amanota 4 ikaba izigamye ibitego 5 mu gihe Vita ifite amanota 4 n’igitego 1 izigamye.

Ku rundi ruhande kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Kiyovu Sports y’umutoza Kanamugire Aloys yiganjemo abakinnyi bakiri bato yari yatsinzwe na Sunrise mu mukino ubanza ibitego 2-0, yihimuriye kuri Police FC ya Seninga Innocent iyitsinda ibitego 2-1.

Ni umukino watunguranye cyane kuko uretse kuba Kiyovu Sports irimo gukinisha abana yakuye mu cyiciro cya kabiri no mu mashuri yisumbuye, ntiyigeze ibona n’umwanya uhagije wo kwitegura iri rushanwa kuko yatumiwe nyuma y’uko Mukura VS yikuye mu irushanwa.

Igitego rukumbi cya Police FC cyatsinzwe na Songa Isaie, mu gihe ibitego bya Kiyovu Sports byatsinzwe na Nizeyimana Djuma na Karimpundu Abdu Omar.

Ni umukino wa kabiri Police FC itakaje kuko yari yatsinzwe na Rayon Sports ibitego 2-1 mu mukino ubanza, ndetse ikaba yahise isezererwa mu irushanwa mbere yo gukina umukino wa nyuma na Sunrise FC.

Muhadjili yananiwe kubonera ikipe ye igitego
Innocent Habyarimana wageze muri APR FC avuye muri Police yari mu busatirizi

Amafoto: Luqman Mahoro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza