APR FC yanganyije na Mukura VS ibura amahirwe yo gufata umwanya wa mbere

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 26 Ugushyingo 2017 saa 06:53
Yasuwe :
0 0

APR FC yari yakiriye Mukura VS ku mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona zinganya igitego 1-1, ibura amahirwe yo kurara ku mwanya wa mbere by’agateganyo ugifitwe na Kiyovu Sports.

Iyi kipe ya Jimmy Mulisa yagiye muri uyu mukino iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 14 irushwa na Kiyovu Sports inota rimwe.Yari imaze gutsinda imikino ine muri irindwi yakinnye, itsindwa rimwe inganya indi ibiri.

Kuri iki Cyumweru yasabwaga kubona amanota atatu imbere ya Mukura VS igahita itangira gushyiramo ikinyuranyo na Kiyovu Sports.

Ntabwo byayihiriye kuko Mukura VS yatsinzwe imikino ibiri gusa muri irindwi, inganya ine itsindwa umwe, yaje ishaka intsinzi ya gatatu muri uyu mwaka w’imikino itangira isa n’itanga icyizere ku bafana bayo ndetse mu minota itanu ya mbere ihusha uburyo bubiri bwombi bwa Mutebi Rashid.

Mu gihe Mukura VS yakoraga amakosa imbere y’izamu, APR FC yabonye uburyo bumwe ihita ibubyaza umusaruro ku munota wa munani ifungura amazamu ku gitego cya Buteera Andrew. Yateye ishoti ari hanze y’urubuga rw’amahina, umunyezamu Rwabugiri Omar ntiyabasha gukurikira umupira ugera mu rushundura.

APR FC yahise itangira kwiharira umupira, Sekamana Maxime na Muhadjili bashimisha abafana bari kuri Stade Amahoro ariko ubwugarizi bwa Mukura VS bukagerageza kwihagararaho.

Mukura VS nubwo yotswaga igitutu ntabwo yacitse intege ndetse ku munota wa 34 iza kubona igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Mutebi Rashid ku bwumvikane buke bwabaye hagati ya ba myugariro, Herve Rugwiro na Prince Buregeya.

Mbere yo kujya kuruhuka, Mukura VS yageze imbere y’izamu rya APR FC inshuro ebyiri harimo umupira wazamukanywe na Mutebi ariko Ombolenga awumukuraho nyuma ibona coup franc ku ikosa Buteera yari akoreye Duhayindavyi ariko Rugwiro arahagoboka.

Igice cya kabiri cyaranzwe no gukinana ishyaka ku makipe yombi, by’umwihariko APR FC igerageza uburyo bwinshi ishaka igitego cya kabiri harimo ishoti ryageragejwe na Sekamana Maxime ku munota wa 54 ariko umunyezamu Rwabugiri, wigaragaje cyane, awukuramo.


Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku makipe yombi

APR FC: Kimenyi Yves , Fitina Omborenga, Albert Ngabo, Herve Rugwiro, Denis Rukundo, Hakizimana Muhadjiri, Buregeya Prince, Bizimana Djihad, Sekamana Maxime, Andrew Butera na Innocent Nshuti.

Mukura VS: Rwabugiri Omar, Zagabe Jean Claude, Ndayegamiye Abou, Duhindavyi Gael, Nshimirimana David, Iragena Said, Hassan Rugirayabo, Rashid Mutebi, Cedrick Samba, Hakizimana Kevin na Habihirwe Aristide.

Kuri Stade Amahoro abafana bari bake
Abakinnyi ba Mukura VS binubira imisifurire
Muhadjili agiye gutera coup franc itagize icyo ibyara
Ni umukino warimo ishyaka ryinshi
Rwabugiri yagiye arokora ikipe ye kenshi
Abafana ba Mukura VS mu birere
Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego
Sekamana agerageza guca kuri kapiteni wa Mukura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza