00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC yakiriwe n’Abanyarwanda baba muri Djibouti (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 9 Nzeri 2021 saa 05:44
Yasuwe :
0 0

APR FC yageze muri Djibouti mu masaha ya mbere ya saa Sita kuri uyu wa Kane, yakiriwe n’Abanyarwanda bahatuye mu gihe yitegura gukina na Mogadishu City Club ku Cyumweru.

Ikipe y’Ingabo ihagarariye u Rwanda muri CAF Champions League, yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe saa Saba z’ijoro, ibanza guca i Bujumbura aho yamaze isaha imwe.

Yahavuye yerekeza i Addis Abeba muri Ethiopia, aho yageze ahagana saa Kumi n’ebyiri, ihamara hafi amasaha abiri mbere yo kwerekeza muri Djibouti yageze saa Tanu z’i Kigali.

Ubwo yasesekaraga mu murwa mukuru wa Djibouti, APR FC yakiriwe n’Abanyarwanda bahatuye, bayihaye ikaze muri iki gihugu izakirirwamo na Mogadishu City Club yo muri Somalia.

Uyu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League, washyizwe muri Djibouti kubera umutekano muke ukunze kurangwa muri Somalia.

APR FC icumbitse kuri Sharoten Hotel biteganyijwe ko ikora imyitozo ya mbere ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane.

Yahagurukanye abakinnyi bayo bose (27) uretse Byiringiro Lague wakomerekeye mu mukino Amavubi yanganyijemo n’ikipe y’Igihugu ya Kenya mu mpera z’icyumweru gishize.

Umukino wo kwishyura uzabera i Kigali ku wa 19 Nzeri 2021.

Ikipe izakomeza hagati yazo izahura na Etoile du Sahel yo muri Tunisia mu ijonjora rya kabiri rizakinwa mu Ukwakira.

APR FC yageze muri Djibouti aho yakiriwe n'Abanyarwanda bahatuye
Umutoza Adil Mohammed Erradi asuhuza Abanyarwanda bari bagiye kwakira APR FC
APR FC yageze muri Djibouti kuri uyu wa Kane mu gihe izakina ku Cyumweru
APR yajyanye abakinnyi bayo bose uretse Byiringiro Lague urwaye
Kapiteni mushya wa APR FC, Tuyisenge Jacques, hamwe na bagenzi be nyuma yo kugera muri Djibouti

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .