APR FC yaguze Sibomana Abouba warekuwe na Rayon Sports

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 4 Ukwakira 2017 saa 08:33
Yasuwe :
0 0

APR FC yiyubatse cyane kugira ngo ihatanire igikombe cya shampiyona yabuze umwaka ushize, yasinyishije myugariro wo ku ruhande, Sibomana Abouba warekuwe na Rayon Sports kubera imvune y’igihe kirekire.

Sibomana yari umukinnyi wa Rayon Sports umwaka ushize wa shampiyona ariko amara igihe kinini mu mvune byatumye akina imikino mbarwa, ndetse iyi kipe imusimbuza Rutanga Eric yakuye muri APR FC uyu mwaka.

Nk’uko Umutoza wa APR FC, Jimmy Mulisa, yabitangaje uyu mukinnyi yamaze gusinya imyaka ibiri muri APR FC nubwo atarakira imvune akazatangira imyitozo nko mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Yagize ati “Abouba [Sibomana] ni umukinnyi wacu. Aracyari mu bihe bya nyuma by’imvune ye ariko ndibaza ko azasanga bagenzi be vuba aha ngaha.”

Mulisa yavuze ko nubwo bitigeze bijya ahagaragara ariko uyu mukinnyi amaze hafi ibyumweru bitatu asinye amasezerano y’imyaka ibiri muri APR FC akemeza ko ari umwe mu bazayifasha cyane ahanini kubera inararibonye afite.

Yagize ati “Ni ibintu byiza kuko Abouba ni umukinnyi mwiza, ufite inararibonye. Murabona ko dufite abakinnyi benshi bakiri bato bataza gukina ku rwego rw’ikipe iba ishaka ibikombe, ubonye umukinnyi nka Abouba ni byiza kuko hari byinshi yafasha aba bana n’ikipe muri rusange. Aracyafite icyumweru cyangwa bibiri kugira ngo aze.”

Sibomana Abouba ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso yagiye muri APR FC asangamo murumuna we, Ombolenga Fitina ukina ku rw’iburyo nawe wamaze kuyisinyira uyu mwaka ariko akaba ataremererwa kuyikinira kubera ibibazo by’ibyangombwa.

Mulisa yatangaje ko ibiganiro bikomeje na Kiyovu Sports uyu mukinnyi yahoze akinira mbere yo kujya ku mugabane w’u Burayi mu ikipe ya MFK Topvar Topoľčany yo mu cyiciro cya gatatu muri Slovakia yamazemo umwaka ntatange umusaruro ndetse ikamurekura.

Yagize ati “Ngira ngo baracyaganira. Umunyamabanga [wa APR FC Kalisa Adolphe] akunda kumbwira aho bigeze, baracyari mu biganiro ariko birashoboka ko iki cyumweru bizaba byakemutse.”

APR FC yatakaje abakinnyi babiri bayikiniraga ku mpande barimo Rusheshangoga Michel wagiye muri Singida United muri Tanzania na Rutanga Eric wagiye muri Rayon Sports. Yaguze abandi bashya barimo Rukundo Denis yakuye muri Villa SC muri Uganda ndetse na Ombolenga Fitina na Sibomana Abouba batari bafite ikipe.

Umwaka ushize APR FC yarangije shampiyona ari iya gatatu ibura igikombe yari imaze kwegukana imyaka itatu yikurikiranya. Uyu mwaka yatangiye neza itsinda Sunrise FC ibitego 2-0 ku munsi wa mbere ikaba yitegura gusura Marines FC i Rubavu tariki 13 Ukwakira ku wa kabiri.

Sibomana yamaze kwerekeza muri APR FC
Sibomana Abouba na Masoudi Djuma watozaga Rayon Sports umwaka ushize
Imvune yatumye Sibomana amara igihe kinini aba iwe mu rugo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza