APR FC yageze i Kigali, Kapiteni Migi atangaza impamvu yitwaye nabi anasaba imbabazi

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 8 Nyakanga 2018 saa 10:55
Yasuwe :
0 0

APR FC yitwaye nabi mu marushanwa ya Cecafa Kagame Cup 2018 ari kubera muri Tanzania igasezererwa itarenze amatsinda, yageze i Kigali kapiteni wayo Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’ agaragaza zimwe mu mpamvu zatumye umusaruro uba muke.

Iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda yagiye muri CECAFA Kagame Cup nk’umutumirwa, umukino wa mbere itsindwa na Singinda United ibitego 2-1, mu mukino wa kabiri nabwo itsindwa 2-1 na Simba SC itsinda uwa nyuma wa Dekedaha yo muri Somalia ibitego 4-1.

Uku kwitwara nabi kwatumye isoza ari iya gagatu mu itsinda ntiyanaboneka mu makipe abiri yatsinzwe neza (best losers) yahawe amahirwe yo kujya muri ¼, ikaba yagarutse mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu.

Abakinnyi bageze i Kanombe batunguwe no gusanga hari abafana batari bake bari bamaze amasaha arenga abiri baje kubategereza bitwaje indabo zo kubashimira no kubereka ko bifatanya mu byiza n’ibibi.

Kapiteni Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’ aganira n’abanyamakuru yagize ati “Mbere na mbere ndashimira abafana baje kudushyigikira. Mu by’ukuri sinumvaga ko bitewe n’uko twitwaye hari abafana bashobora kuza, ibi bitwereka ko tuba turi kumwe mu byiza n’ibibi.”

Migi yavuze ko impamvu zatumye APR FC ititwara neza zirimo kuba yaragiye muri Tanzania inaniwe, imaze gukina umukino wa Espoir FC usoza shampiyona.

Usibye umunaniro, iyi kipe ngo yageze muri Tanzania igorwa no kubona hoteli kuko iyo bari bateguriwe basanze ari mbi cyane, bigatuma bajya gukina na Singida United umukino wa mbere badakoze imyitozo na rimwe.

Yagize ati “Umukino wa nyuma wa Espoir FC twarawukinnye, turaryama, bucya tugenda umunsi ukurikiyeho duhita dukina umukino na Singida. Dukina n’ikipe nayo yari irangije shampiyona ariko Singida twakinnye cyangwa Simba, zo bazanye andi makipe, ntabwo bakinishije abakinnyi bakinnye shampiyona […] Navuga ko twakoze ibishoboka byose biranga gusa bibaho mu mupira.”

Yasabye abafana imbabazi kuko batabashije kubahagararira uko bikwiye avuga ko bagiye gukora ibishoboka byose bakabahoza amarira begukana Igikombe cy’Amahoro cyiyongera ku cya shampiyona nacyo begukanye ariko batarahabwa.

Yagize ati “Ni byo ntabwo twitwaye neza kandi twe nk’abakinnyi turabizi. Ndashimira abafana bacu uko badushyigikira nkanabasaba imbabazi kuri uyu musaruro ariko mbizeza ko tugiye gukora ibishoboka byose mu byishimo tubagomba, turebe ko twakora cyane tubahe igikombe cy’Amahoro kugira ngo tubibagize ibihe bibi tuvanye muri CECAFA.”

Ni ku nshuro ya kabiri APR FC isezerewe mu matsinda ya Cecafa Kagame Cup bikaba byaherukaga mu 2011 ubwo yatsindwaga na Saint-George SA yo muri Ethiopia ibitego 3-1 ikanganya na Ulinzi Stars yo muri Kenya 0-0 igatsinda Ports yo muri Djibouti 4-0 igasoza itsinda ari iya gatatu ariko nabwo ntiboneke mu makipe yatsinzwe neza kuko yabaye Vital’O F.C y’i Burundi na Bunamwaya SC yo muri Uganda.

Mu 2015 ubwo CECAFA Kagame Cup yaherukaga gukinwa n’ubundi muri Tanzania, APR FC ifite iri rushanwa inshuro eshatu (2004, 2007 na 2010) byose yatwaye ari uko ryakiniwe mu Rwanda, yari yasezerewe muri ¼ inyagiwe na Al-Khartoum yo muri Sudani ibitego 4-0.

Abafana bamaze hafi amasaha abiri i Kanombe bategereje ko ikipe bihebeye ihagera ivuye muri Cecafa Kagame Cup aho ititwaye neza
Abafana batitaye k'uko ikipe yabo yitwaye bagaragarije ibyishimo umutoza Petrovic uheruka kubahesha igikombe cya shampiyona
Ombolenga Fitina na Iranzi Jean Claude bageze i Kanombe
Migi yasabye abafana imbabazi kuko ikipe ititwaye neza abashimira uko badahwema kuyiba hafi anabizeza kwegukana igikombe cy'Amahoro
Ombolenga Fitina aganira na Savio Nshuti
Rugwiro Hervé asohoka ku kibuga cy'indege

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza