Mutsinzi na Manzi Thierry bashyize APR FC ku mwanya wa mbere (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 27 Ukwakira 2019 saa 06:58
Yasuwe :
0 0

Ibitego bya ba myugariro, Mutsinzi Ange na Manzi Thierry, byafashije APR FC gusubirana umwanya wa mbere, nyuma yo gutsinda AS Muhanga 2-0 mu mukino w’Umunsi wa Gatanu wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki Cyumweru.

APR FC yakinnye uyu mukino idafite abarimo Sugira Ernest uheruka guhagarikwa amezi abiri na Niyonzima Olivier ‘Sefu’ waruhukijwe, yihariye umupira mu gice cya mbere ariko kubona izamu bikayigora.

Byasabye gutegereza umunota wa 34, Mutsinzi Ange afungura amazamu n’umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Butera Andrew.

Nyuma y’iminota ibiri, Manzi Thierry yatsinze igitego cya kabiri, na we atsindishije umutwe ku mupira wahinduwe na Ishimwe Kevin wari umaze guherezwa na Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’.

APR FC yongeye gutangira igice cya kabiri iri hejuru, ndetse yashoboraga gutsinda igitego ku buryo bwabonywe na Byiringiro Lague, umupira ufatwa na Nduwimana Pascal urinda izamu rya AS Muhanga.

Uburyo bumwe bukomeye AS Muhanga yabonye muri uyu mukino ni ku mupira wa koruneri watewe na Ruboneka Jean Bosco, Mbanza Joshua ashatse kuwushyira mu izamu rya APR FC ujya hanze.

AS Muhanga yakoze impinduka eshatu, Niyongira Danny asimbura Harerimana Jean Claude, Hakundukize Adolphe asimburwa na Ndacyayisenga Alex mu gihe Barakansananiye Jackson yasimbuwe na Rucogoza Ilias.

Ku ruhande rwa APR FC, Ishimwe Kevin yasimbuwe na Nizeyimana Djuma, Mugunga Yves asimbura Usengimana Danny mu gihe Bukuru Christophe yasimbuwe na Manishimwe Djabel.

Ikipe y’Ingabo yabonye imipira myinshi y’imiterekano mu minota ya nyuma ariko ntiyagira icyo itanga dore ko umunyezamu Nduwimana Pascal yari yabereye ibamba abakinnyi barimo Mugunga Yves na Byiringiro Lague.

Gutsinda uyu mukino byafashije APR FC gufata umwanya wa mbere n’amanota 13, ikurikiwe na Mukura Victory Sports ifite amanota 11 n’ibitego birindwi mu gihe AS Muhanga ifite amanota atanu ku mwanya wa 10.

APR FC izagaruka mu kibuga ku wa Gatatu, yakirwa na Police FC ya gatatu, aho ifite amanota 11 n’ibitego bitandatu.

Abakinnyi bitabajwe ku mpande zombi:

APR FC: Rwabugiri Umar, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry (C), Mushimiyimana Mohamed, Byiringiro Lague, Butera Andrew, Bukuru Christophe, Usengimana Danny na Ishimwe Kevin.

AS Muhanga: Nduwimana Pascal, Hakundukize Adolphe, Shyaka Philbert, Harerimana Jean Claude Kamoso, Kagaba Obed, Nizigiyimana Junior, Turatsinze John, Ndayishimiye Dieudonne, Ruboneka Bosco, Baransananiriye Jackson na Mbanza Joshua.

Uko amakipe yatsindanye ku Munsi wa Gatanu wa Shampiyona

Ku wa Gatanu tariki ya 25 Ukwakira

  • Police FC 2-0 Heroes FC
  • SC Kiyovu 1-0 Gicumbi FC
  • Espoir FC 2-1 Musanze FC

Ku wa Gatandatu tariki ya 26 Ukwakira

  • AS Kigali 1-0 Marines FC
  • Mukura VS 2-1 Gasogi United
  • Bugesera FC 0-2 Etincelles FC
  • Sunrise FC 2-1 Rayon Sports FC

Ku Cyumweru tariki ya 27 Ukwakira

  • APR FC 2-0 AS Muhanga
Omborenga Fitina azamukana umupira ubwo yari akurikiwe na Hakundukize Adolphe
Turatsinze John agerageza kwambura umupira Byiringiro Lague
Shyaka Philbert aterana umupira Usengimana Danny
Mutsinzi Ange yafunguye amazamu ku ruhande rwa APR FC ku mupira yateresheje umutwe
Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego cya mbere
Igitego cya kabiri cya APR FC
Manzi Thierry yishimira igitego cya kabiri cya APR FC
Usengimana Danny yahise aza amujya mu mugongo
Ishimwe Kevin, Manzi na Usengimana bishimira igitego cya kabiri
Usengimana Danny acenga Shyaka Philbert
Byiringiro Lague acika myugariro wa AS Muhanga
Byarangiye ubu buryo abuhushije
Adil Mohammed Erradi utoza APR FC akomeje kwitwara neza mu ntangiriro za Shampiyona
Umutoza wa AS Muhanga, Mbarushimana Abdou atanga amabwiriza ku bakinnyi be
Umunyamabanga wa APR FC, Lt. Col. Sekaramba Sylvestre (ibumoso) n'Umuhuzabikorwa w'abafana ba APR FC ku rwego rw'igihugu, Rtd. Col. Kabagambe Geoffrey bari ku mukino Ikipe y'Ingabo yasaruyemo amanota atatu imbere ya AS Muhanga
Perezida wa FERWAFA, Sekamana Jean Damascène, yari yitabiriye uyu mukino
Sogonya Hamiss Kishi (ibumoso) na Rwasamanzi Yves utoza Marines FC bari mu myanya y'icyubahiro ya Stade ya Kigali
Umutoza wungirije wa Gasogi United, Nshimiyimana Maurice 'Maso' (ibumoso) na Ruremesha Emmanuel wa Kiyovu Sports, bombi barebye uyu mukino
Mugunga Yves yabonye uburyo bwo gutsindira APR FC mu minota ya nyuma, abupfusha ubusa
Umunyezamu Nduwimana Pascal aryamye hasi nyuma yo gukubitwa umupira mu maso

Amafoto: Uwihanganye Hardi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza