APR FC na Rayon Sports zizacakirana ku munsi wa nyuma w’Igikombe cy’Intwari

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 9 Mutarama 2019 saa 08:59
Yasuwe :
0 0

Irushanwa ngarukamwaka ry’igikombe cy’Intwari 2019 rizakinwa mu minsi itatu, APR FC na Rayon Sports zihure ku munsi wa nyuma kuri stade Amahoro ku wa 1 Gashyantare 2019.

Urwego rw’igihugu rw’intwari z’igihugu, imidari n’impeta by’ishimwe rufatanyije n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa, bateguye irushanwa ry’igikombe cyo kuzirikana Intwari z’u Rwanda ku nshuro ya kane.

Irushanwa ry’uyu mwaka rizitabirwa n’amakipe yarangirije mu myanya ine ya mbere muri shampiyona y’u Rwanda y’umwaka ushize; ARP FC, AS Kigali, Rayon Sports na Etincelles FC.

Igikombe cy’Intwari muri uyu mwaka kizakinwa mu buryo bwa shampiyona aho amakipe yose azahura hagati yayo, ku munsi wa nyuma hazabarwe umubare w’amanota n’ibitego buri kipe izigamye, maze hamenyekane uwegukana igikombe.

Imikino yose y’iri rushanwa ry’iminsi itatu izakinirwa kuri stade Amahoro guhera ku wa 26 Mutarama 2019 kugeza ku wa 1 Gashyantare 2019.

Iki gikombe umwaka ushize cyegukanywe na Rayon Sports nubwo yatsinzwe na APR FC ku munsi wa nyuma w’irushanwa ibitego 2-1 bya Muhadjiri Hakizimana na Issa Bigirimana, icy’impozamarira kigatsindwa na Shaban Hussein Tchabalala.

Gusa nubwo yatsinzwe yegukanye igikombe kuko yarushaga izindi umubare w’ibitego izigamye nyuma yo kunganya na APR FC na Police FC amanota ane mu irushanwa.

Ntiharatangazwa ibihembo by’irushanwa ry’uyu mwaka, gusa mu 2017 APR FC yaryegukanye yahawe igikombe na milioni 3 Frw, mu 2018 akubwa kabiri Rayon Sports ihabwa milioni 6Frw,mu gihe ikipe ya kabiri yahawe milioni 3 Frw.

Gahunda y’igikombe cy’Intwari 2019

Tariki 26 Mutarama 2019

• APR FC vs Etincelles FC (13h00)

• Rayon Sports vs AS Kigali (15:30)

Tariki 29 Mutarama 2019

• Etincelles FC vs APR FC (13h)

• AS Kigali vs Rayon Sports (15:30)

Tariki 1 Gashyantare 2019

• AS Kigali vs Etincelles FC (13h)

• APR FC vs Rayon Sports (15:30)

APR FC na Rayon Sports zizakina ku munsi wa nyuma w'irushanwa
Hakizimana Muhadjiri yatsinze kimwe mu bitego bibiri byinjiye mu izamu rya Rayon Sports ariko ntibyayibuza gutwara igikombe
Umwaka ushize igikombe cy'Intwari cyegukanywe na Rayon Sports FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza