00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC mu nzira zo gukina imikino ya gicuti n’amakipe atatu akomeye muri Tanzania

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 3 Ukwakira 2021 saa 08:42
Yasuwe :
0 0

APR FC ishobora kwerekeza muri Tanzania mu cyumweru gitaha, igakina imikino ya gicuti n’amakipe yaho akomeye arimo Simba SC, Young Africans na Azam FC.

Ikipe y’Ingabo imaze icyumweru isubukuye imyitozo nyuma yo gufata ikiruhuko cy’iminsi itanu ubwo yari imaze gusezerera Mogadishu City Club mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League.

Mu rwego rwo kwitegura ijonjora rya kabiri izahuramo na Étoile du Sahel yo muri Tunisia, APR FC yatangiye gutekereza uburyo yakina imikino mpuzamahanga ya gicuti.

APR FC izabanza kwakira Étoile du Sahel mu mukino ubanza uzabera i Kigali tariki ya 15 Ukwakira mu gihe uwo kwishyura uzabera muri Tunisia ku wa 22 Ukwakira 2021.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko Simba SC na Azam FC zitegura guhura na APR FC mu mikino ya gicuti yaba mu cyumweru gitaha.

IGIHE yamenye kandi ko APR FC ishobora guhaguruka mu Rwanda ku wa Gatatu, tariki ya 6 Ukwakira, ikaba yazanakina na Young Africans mu wundi mukino wa gicuti nubwo kugeza ubu bitaremezwa.

APR FC yajya muri Tanzania idafite abakinnyi bane bahamagawe mu Amavubi, ari bo Kapiteni wayo, Tuyisenge Jacques, Manishimwe Djabel, Omborenga Fitina na Mugunga Yves.

Bose bitabajwe n’umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Mashami Vincent mu gihe hitegurwa imikino ibiri u Rwanda ruzahuramo na Uganda, tariki ya 7 n’iya 10 Ukwakira, mu Itsinda E ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu 2022.

APR FC ishobora kwerekeza muri Tanzania mu cyumweru gitaha, igakina n'amakipe ya Simba SC, Azam FC na Young Africans
APR FC yasezereye Mogadishu City Club mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .