00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC itakigiye muri Tanzania, yasabye indi mikino ibiri ya gicuti

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 5 Ukwakira 2021 saa 07:20
Yasuwe :
0 0

APR FC yagombaga kwerekeza muri Tanzania gukina imikino ya gicuti n’amakipe yaho, yamaze gusaba gukina na Etincelles FC ndetse na Kiyovu Sports muri iki cyumweru mu rwego rwo kwitegura Etoile du Sahel zizahura mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League.

Iyi kipe ihagarariye u Rwanda mu irushanwa Nyafurika rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, yagombaga guhagurika mu Rwanda ku wa Gatatu, ikajya gukina imikino itatu ya gicuti n’amakipe ya Simba SC, Azam FC na Young Africans muri Tanzania.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko urwo rugendo rutakibaye kuko APR FC yari kuzagaruka i Kigali habura iminsi ine gusa ngo yakire umukino ubanza izahuramo na Etoile du Sahel tariki ya 15 Ukwakira 2021.

Ahubwo, iyi kipe yasabye FERWAFA kuyemerera gukina imikino ibiri ya gicuti irimo uyihuza na Etincelles FC kuri uyu wa Kabiri saa Cyenda i Shyorongi.

Undi mukino wa gicuti uzaba ku wa Gatanu, aho uzayihuza na Kiyovu Sports ku wa Gatanu kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, na bwo ukazatangira saa Cyenda.

APR FC ikomeje imyitozo ku kibuga cy’i Shyorongi hamwe n’umutoza wayo mukuru, Umunya-Maroc Adil Mohammed Erradi, wageze mu Rwanda ku Cyumweru.

Gusa, iri gukora idafite abakinnyi bane bari mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ iri kwitegura imikino ibiri uzahuramo na Uganda mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022.

Abo ni myugariro Omborenga Fitina, Manishimwe Djabel ukina hagati na ba rutahizamu Tuyisenge Jacques na Mugunga Yves.

APR FC igiye gukina imikino ibiri ya gicuti na Etincelles FC ndetse na Kiyovu Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .