APR FC ishaka igikombe yaguye miswi na Police FC ikinira icyubahiro

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 10 Kamena 2018 saa 08:23
Yasuwe :
0 0

APR FC yanganyije na Police FC igitego kimwe kuri kimwe kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki Cyumweru tariki 10 Kamena, ibura amahirwe yo gutangira kwanikira AS Kigali iri ku mwanya wa mbere na Rayon Sports ya gatatu.

Aya makipe yagiye guhura, APR FC ariyo ifite igikomeye irwanira kuko iri mu rugamba rwo gushaka igikombe ihanganiye na AS Kigali na Rayon Sports, naho Police FC yo irarwanira ishema no kuzasoza shampiyona iri mu myanya y’imbere gusa.

Nubwo Police FC ifatwa nk’umwana imbere ya APR FC mu bikombe n’amateka, ni imwe mu makipe ayigora cyane kuko mu mikino 10 iheruka kuzihuza, zanganyije umunani, indi ibiri APR FC irayitsinda.

Mu mukino wazihuje kuri iki Cyumweru tariki 10 Kamena, iyi kipe y’umutoza Albert Mphande ukomoka muri Zambia, yatangiye iri hejuru cyane ibona uburyo bwo gutsinda ibubyaza umusaruro ku munota wa cyenda, nyuma y’amakosa ya Nsabimana Aimable wahushije umupira usanga Mwizerwa Amini awuteye mu izamu, Kimenyi Yves awukuramo ugarukira Ndayishimiye Antoine Dominique ahita awohereza mu rushundura.

APR FC yabaye nk’ikangutse, itangira gusatira inabona corner ya mbere ku munota wa 15 ntiyagira icyo ibyara, ikomeza kugerageza gushaka igitego cyo kwishyura biciye ku bakinnyi nka Issa Bigirimana, Bizimana Djihad na Muhadjili Hakizimana ariko biranga biba iby’ubusa.

Umutoza wa Police FC utigeze wicara na gato, yakomeje gusaba abakinnyi be gushaka igitego cya kabiri, basatira izamu rya APR FC by’umwihariko Nsengiyumva Mustapha wacengaga ba myugariro yihitira, ariko kuboneza mu rushundura bikanga igice cya mbere kirangira ari igitego kimwe ku busa.

Mu gice cya kabiri, APR FC yahise ikora impinduka Nshimiyimana Imran wakinaga hagati mu kibuga ariko byari byagoye, arasohoka hinjira rutahizamu Byiringiro Lague afatanya n’abandi batangira kwiharira umukino, bakanagera imbere y’izamu rya Police FC ariko kubona igitego bikanga.

Yagiye ibona corner nyinshi zikurikirana, ntizikoreshe neza ndetse habura gato ngo Police FC ibone igitego cya kabiri ku kazi gakomeye kakozwe na Nsengiyumva Mustapha wacenze Imanishimwe Emmanuel akagwa hasi maze ahereza umupira kapiteni we, Ngendahimana Eric nawe atera mu izamu ariko Kimenyi Yves arwana nawo awushyira hanze.

Umutoza Petrovic yabonye ko bigoye kuza kubona igitego akoresha Issa Bigirimana imbere, amukuramo ashyiramo Savio Dominique Nshuti ku munota wa 67 wongeyemo imbaraga ndetse ku munota wa 72 APR FC itsinda igitego cyo kwishyura cya Nsabimana Aimable ku mupira wari uvuye muri corner.

Petrovic yahise yongera gukora impinduka akuramo Hakizimana Muhadjili yinjiza Twizerimana Martin Fabrice, ikipe ye ikomeza gusatira ndetse mu minota y’inyongera ibona igitego cyari kivuye kuri coup franc yatewe na Iranzi Jean Claude ariko umusifuzi avuga ko habayeho kurarira.

Kunganya uyu mukino ku ruhande rwa APR FC birakomeza undi mukino ukomeye cyane ifitanye na Rayon Sports tariki 15 Kamena 2018 aho kuwutsinda bizayongerera amahirwe yo kwegukana igikombe ariko yawutsindwa bigakomeza imibare.

Kugeza ubu amakipe yombi aranganya imikino 25 AS Kigali ya mbere ikaba ariyo yatsinze imikino myinshi [15] aho ifite amanota 51 inganya na APR FC, Rayon Sports ikaba iya gatatu n’amanota 45 mu gihe Kiyovu Sports ifite 42.

Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi

APR FC: Kimenyi Yves, Buregeya Prince, Nsabimana Aimable, Fitina Ombolenga, Imanishimwe Emmanuel, Buteera Andrew, Hakizimana Muhadjili, Bizimana Djihad, Iranzi Jean Claude, Nshimiyimana Imran na Bigirimana Issa.

Police FC: Bwanakweli Emmanuel, Muvandimwe Jean Marie, Habimana Hussein, Munezero Fiston, Mpozembizi Muhamed, Ngendahimana Eric, Mwizerwa Amini, Ndayishimiye Antoine Dominique, Nsengiyumva Mustapha na Mushimiyimana.

Abakinnyi ku mpande zombi basuhuzanya
Abasimbura ba APR FC bakurikiye umukino...
Abasimbura ba Police FC bari bababaye nyuma yo kwishyurwa igitego
Abatoza bombi ba APR FC byagezeho barahaguruka bose
Bwanakweli yagize ikibazo cy'imvune muri uyu mukino
Habimana Hussein agerageza gukura umupira kuri Ombolenga Fitina
Iranzi Jean Claude acitse Nsengiyumva ashaka kujya gutsinda
Iranzi Jean Claude wari kapiteni kuri uyu mukino agerageza gushaka igitego
Issa Bigirimana ahanganye na Muvandimwe JMV wa Police FC
Nsengiyumva Mustapha ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza kuri uyu mukino
Umunyezamu Bwanakweli Emmanuel umaze iminsi yigaragaza ndetse wambuye umwanya Nzarora Marcel ni we wongeye kugirirwa icyizere
Umutoza Ivan Minnaert wa Rayon Sports yarebye uyu mukino
Umutoza Mphande n'abakinnyi be bishimira igitego
Umutoza Mphande wa Police FC aganira n'abakinnyi be
Umutoza Petrovic wa APR FC areba ku isaha umukino ugiye kurangira
Umutoza wa Police FC byamuyobeye bamaze kumwishyura arasutama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza