APR FC irimo abakinnyi bashya yanyagiye Interforce ibitego 7-0 (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 3 Nyakanga 2019 saa 10:01
Yasuwe :
0 0

Mu rwego rwo kwitegura imikino ya CECAFA Kagame Cup izatangira ku wa Gatandatu no gufasha abakinnyi bashya kumenyerana n’abasanzwe mu ikipe, APR FC yakinnye umukino wa gicuti na Interforce FC yo mu cyiciro cya kabiri, iyinyagira ibitego 7-0 mu mukino wabereye ku Kicukiro kuri uyu wa 3 Nyakanga 2019.

Mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa APR FC, harimo bane bashya barimo umunyezamu Rwabugiri Umar, Manzi Thierry na Mutsinzi Ange batangiye mu mutima wa ba myugariro na Manishimwe Djabel wafatanyaga na Hakizimana Muhadjiri na Butera Andrew wari kapiteni, bashakira imipira Danny Usengimana na Sugira Ernest.

Abandi babanjemo ni Omborenga Fitina, Niyonzima Ally na Emmanuel Imanishimwe wasigaranye igitambaro ubwo Butera yari avuye mu kibuga mu gice cya kabiri.

Nshimiyimana Yunusu na Ngabonziza Gylain basanzwe bakinira Intare FC na bo bari mu bifashishijwe kuri uyu mukino, aho binjiye basimbura.

APR FC yafunguye amazamu ku munota wa 10 w’umukino, ku gitego cyatsinzwe na Danny Usengimana wari uherejwe na Manishimwe Djabel mu gihe ku wa 20, Sugira Ernest yatsinze icya kabiri ku mupira yahawe na Niyonzima Ally mbere y’uko Imanishimwe Emmanuel na Byiringiro Lague na bo babona inshundura.

Mu gice cya kabiri, Sugira Ernest yatsinze ikindi gitego hashize iminota mike amakipe yombi avuye kuruhuka mu gihe mu minota ya nyuma y’umukino, Ngabonziza Gylain usanzwe akinira Intare FC na Mugunga Yves wakuriye muri APR FC, batsinze ibitego byatumye umukino urangira ari 7-0.

Zimwe mu mpinduka zakozwe n’umutoza Jimmy Mulisa harimo itsinda ry’abakinnyi nka Rwabugiri Umar, Manishimwe Djabel, Hakizimana Muhadjiri, Niyonzima Ally na Danny Usengimana basimbuwe na Ntwari Fiacre, Nkomezi Alex, Niyonzima Olivier Sefu, Mushimiyimana Mohammed na Byiringiro Lague mu gihe Sugira Ernest yasimbuwe na Muganga Yves, Buteera Andrew aha umwanya Ngabonziza Gylain.

APR FC ikomeje kwitegura CECAFA Kagame Cup izatangira ku wa Gatandatu, aho izahura na Proline FC yo muri Uganda ku munsi wa mbere w’irushanwa, umukino wo mu itsinda C uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera saa 16:00, aho uzaba wabanjirijwe n’uzahuza Heegan FC yo muri Somalia na Green Eagles yo muri Zambia, zombi bari mu itsinda rimwe.

Nshimiyimana Yunusu, murumuna wa Omborenga Fitina, ukina mu Intare FC, yahawe umwanya wo kwigaragaza
Niyonzima Olivier 'Sefu' yinjiye mu kibuga asimbuye
Umukino wa mbere, APR FC yakinnye nyuma yo gusinyisha abakinnyi bashya yawutsinze ibitego birindwi ku busa
Mutsinzi Ange yatangiye mu mutima wa ba myugariro afatanya na Manzi Thierry
Nkomezi Alex yagiye mu kibuga mu gice cya kabiri asimbuye Niyonzima Ally
APR FC yari yahaye amahirwe abasore babiri basanzwe bakinira Intare FC barimo n'uyu Ngabonziza Gylain
Uhereye ibumoso inyuma: Danny Usengimana , Manishimwe Djabel, Hakizimana Muhadjiri, Niyonzima Ally na Manzi Thierry mu gihe imbere yabo hari Rwabugiri Umar n'umutoza w'abazamu Mugisha Ibrahim
Manishimwe Djabel yatanze umupira wavuyemo igitego cyatsinzwe na Usengimana Danny bicaranye
Manzi Thierry ubwo yari amaze kuva mu kibuga
Mutsinzi Ange yabanje gusenga yiragiza Imana

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza