Antoine Hey yakomoje ku bibazo yagize mbere y’umukino Amavubi yanganyijemo na Tanzania

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 16 Nyakanga 2017 saa 02:22
Yasuwe :
0 0

Umutoza w’Ikipe y’igihugu Amavubi, Antoine Hey, yagaragaje ko yishimiye kuba yabashije gukura inota rimwe imbere ya Tanzania iwayo kuko mbere y’umukino yari yabanje guhura n’ibibazo birimo gutakaza abakinnyi, kugenda batinze, kutagira umukino wa gicuti n’ibindi.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo Amavubi yihagazeho imbere ya Tanzania iwayo banganya igitego 1-1. U Rwanda nirwo rwabanje gufungura amazamu ku munota wa 18 gitsinzwe na Dominique Nshuti Savio ariko kiza kwishyurwa na Hamid Mao kuwa 34.

Aganira n’abanyamakuru, Antoine Hey utarabasha gutsinda umukino n’umwe mu marushanwa mpuzamahanga kuva yafata Amavubi, yavuze ko yishimiye gutahana inota rimwe bitewe n’imyiteguro itari myiza irimo no kuba abakinnyi barabuze indege bakagenda n’imodoka bava Dar Es Salaam bajya Mwanza.

Yagize ati “Turishimye cyane ku musaruro tubonye n’umukino twakinnye. Murabizi twagize ibibazo bikomeye, abakinnyi bafashe urugendo rw’amasaha 24, nta mukino wo kwitegura twabonye, twagize ibibazo byinshi cyane mbere y’umukino no mu myiteguro.”

Uyu mutoza yavuze ko we n’abasore be bagiye kugaruka mu Rwanda bagahita bakomeza imyiteguro y’umukino wo kwishyura uzaba mu mpera z’icyumweru gitaha kandi yizeye ko bazawitwaramo neza.

Rucogoza Aimble Mambo, umwe mu bakinnyi bakuru bafite inararibonye mu Ikipe y’igihugu ariko wari umaze igihe adahamagarwa, nawe yunze mu ry’umutoza ashimangira ko ibibazo bagize mu gihe cy’imyiteguro ariyo ntandaro yo kutabona amanota atatu, gusa ngo n’imisifurire ntiyagenze neza.

Muri uru rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo, CHAN 2018, kizabera muri Kenya, u Rwanda niruramuka rusezereye Tanzania ruzahura n’ikipe izava hagati ya Uganda na Sudani y’Epfo zaranganyije 0-0 mu mukino ubanza.

Antoine Hey yavuze ko kuba nta mukino wa gicuti babonye mbere yo gukina na Tanzania biri byabagoye
Dominique Nshuti Savio wahesheje u Rwanda igitego kimwe rwabonye
Abakinnyi Amavubi yari yabanje mu kibuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza