Antoine Hey yahamagaye abakinnyi 23 barimo 9 ba APR FC mu kwitegura CECAFA

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 24 Ugushyingo 2017 saa 06:28
Yasuwe :
0 0

Umutoza w’ikipe y’igihugu (Amavubi), Antoine Hey yamahamagaye abakinnyi 23 bagomba gutangira umwiherero n’imyitozo bitegura kuzitabira imikino ya CECAFA izabera muri Kenya mu kwezi gutaha.

Amavubi kimwe n’ibihugu byo mu Karere ka Cecafa, agomba kwitabira irushanwa ribihuza riteganyijwe hagati ya tariki ya 3 na 17 Ukuboza 2017 rikazabera muri Kenya.

Abakinnyi Antoine Hey yahamagare biganjemo abari bitabajwe mu mikino ya kamarampaka yo gushaka itike ya CHAN 2018 yahuje u Rwanda na Ethiopia bakanitwara neza bakayibona.

Ikipe ya APR FC niyo ifitemo abakinnyi benshi kuko abagera ku icyenda bayo bahamagawe, Rayon Sports ikagiramo barindwi Police FC na AS Kigali zikagiramo batatu naho Kiyovu Sports ikaba ifitemo umwe.

Uyu mutoza ushaka gukoresha CECAFA mu gukomeza kumenyereza abakinnyi b’imbere mu gihugu ari nabo bazakina CHAN mu ntangiroro za 2018 muri Maroc, yahisemo kudahamagara abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda barimo Tuyisenge Jacques na Mugiraneza Jean Baptiste Migi ba Gor Mahia; Haruna Niyonzima wa Simba SC; Rusheshangoga na Usengimana Danny ba Singida FC n’abandi.

Abakinnyi bahamagawe bazatangira kugera mu mwiherero kuri La Palisse kuri uyu wa Gatandatu nyuma y’imikino ya shampiyona, abandi bakazabasangamo ku Cyumweru.

Amavubi ari mu itsinda rya mbere hamwe na Libya, Zanzibar na Tanzania.


Abakinnyi umutoza yahamagaye

Abanyezamu: Kimenyi Yves (APR Fc), Nzarora Marcel (Police Fc) na Eric Ndayishimiye (Rayon Sports Fc)

Ba myugariro: Rugwiro Herve (APR Fc), Omborenga Fitina (APR Fc), Imanishimwe Emmanuel(APR FC), Manzi Thierry (Rayon Sports), Usengimana Faustin (Rayon Sports), Rutanga Eric (Rayon Sports), Kayumba Soter (AS Kigali), Iradukunda Eric (AS Kigali) na Mbogo Ally (SC Kiyovu).

Abakina hagati: Bizimana Djihad (APR Fc), Hakizimana Muhadjiri (APR Fc), Nshimiyimana Amran (APR Fc), Mukunzi Yannick (Rayon Sports), Manishimwe Djabel (Rayon Sports), Niyonzima Ally (AS Kigali) na Niyonzima Olivier Sefu (Rayon Sports).

Ba Rutahizamu: Nshuti Innocent (APR Fc), Sekamana Maxime (APR Fc), Mico Justin (Police Fc) na Biramahire Abeddy (Police Fc)


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza