Antoine Hey yagaragaje Cecafa nk’imyiteguro myiza ya CHAN Amavubi yagize

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 11 Ukuboza 2017 saa 09:51
Yasuwe :
0 0

Mu gihe benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda by’umwihariko ab’ikipe y’igihugu batewe ipfunwe no kubona Amavubi asezererwa atarenze amatsinda ya Cecafa, Umutoza Antoine Hey yagaragaje ko aya marushanwa yari imyiteguro myiza kuri CHAN izaba mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2018.

Amavubi yitabiriye Cecafa Senior Challenge Cup 2017 ari imwe mu makipe ahabwa amahirwe ndetse atinyitse ahanini kuko mu irushanwa ryaherukaga mu 2015 ubwo yatozwaga na Jonathan Mckinstry, yari yitwaye neza igera ku mukino wa nyuma ihatsindirwa na Uganda igitego 1-0.

Icyo gihe mu itsinda A u Rwanda rwari rwatsinze Ethiopia 1-0, runyagira Somalia 3-0 rutsindwa na Tanzania 2-1 muri ¼ rusezerera Kenya kuri penaliti 5-0 nyuma yo kunganya 0-0 naho muri ½ rusezerera Sudani kuri penaliti 4-2 nyuma yo kunganya igitego 1-1.

Mckinstry yirukanwe umwaka ukurikiyeho kubera umusaruro mubi asimbuzwa Umudage Antoine Hey. Uyu mutoza ku nshuro ya mbere atoje Amavubi mu mikino ya Cecafa, yasezerewe atarenze amatsinda atsinzwe na Kenya 2-0, anyagirwa na Zanzibar 3-1, anganya na Libya 0-0 atsinda Tanzania mu mukino utari igize byinshi usobanuye, ibitego 2-1.

Nubwo Abanyarwanda benshi bafashe uyu musaruro nk’igisebo, Umutoza Antoine Hey abicishije ku rubuga rwa twitter yagaragaje ko yishimiye urugendo rw’ikipe ye.

Mu butumwa bwe yagize ati “Rimwe na rimwe biragora kuba umutoza. Muri rusange Cecafa yari imyiteguro myiza ya CHAN 2018. Tuzaba twiteguye nk’Amavubi.”

Muri iri rushanwa rizabera muri Maroc kuva tariki 13 Mutarama kugera kuri 4 Gashyantare, u Rwanda ruzabanza gukina na Nigeria tariki 15 rukurikizeho Guinea Equatoriale tariki 19 hanyuma imikino yo mu itsinda C rurimo ruyisoze tariki 23 rwisobanura na Libya.

Muri CHAN iheruka yanabereye mu Rwanda, Amavubi yari ayobowe na Mckinstry yatsinze imikino ibiri yo mu matsinda harimo uwa Côte d’Ivoire yatsinze 1-0, atsinda Gabon 2-1 rutsindwa na Maroc 4-1 rusezererwa na Congo Kinshasa muri ¼ ku bitego 2-1.

Antoine Hey ntarabasha kwemeza Abanyarwanda mu gihe amaze mu Mavubi
Antoine Hey yagaragaje ko Cecafa yari imyiteguro ya CHAN ku Mavubi
Umutoza Antoine Hey yishimiye imyiteguro ya CHAN ikipe ye yagiriye muri Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza