André Onana wahagaritswe umwaka umwe kubera imiti y’umugore we yafashe, ntazakina n’Amavubi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 5 Gashyantare 2021 saa 06:26
Yasuwe :
0 0

Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ya Cameroun na Ajax yo mu Buholandi, André Onana, yahagaritswe gukina umupira w’amaguru mu gihe kingana n’umwaka umwe kubera gufata imiti itemewe.

Onana w’imyaka 24, yatsinzwe ikizamini cyakozwe mu Ukwakira, hasuzuma niba abakinnyi badakoresha imiti itemewe, inkari ze zisangwamo ‘furosemide’ ubusanzwe ifatwa n’abantu bafite ikibazo cyo kwihagarika cyangwa babyimbye amaguru.

Ikipe ye ya Ajax yatangaje ko Onana yibeshye akanywa iyi miti yari igenewe umugore we ubwo yumvaga atameze neza.

Ajax n’uyu munyezamu biyemeje kuzajuririra icyemezo cy’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’u Burayi (UEFA) mu Rukiko rwa Siporo ku Isi (CAS/TAS).

Mu itangazo ryayo, Ajax, yavuze ko UEFA na yo yemeye ko Onana atafashe iyo miti agamije uburiganya, ariko uru rwego ruyobora umupira w’amaguru i Burayi rwo rugashimangira ko umukinnyi igihe cyose agomba kuzirikana ko nta bintu bitemewe bigomba kujya mu mubiri we.

André Onana umaze guhamagarwa inshuro 18 mu Ikipe y’Igihugu ya Cameroun, ntazakina Igikombe cya Afurika cya 2021 kigijwe inyuma kubera COVID-19, aho kuri ubu kizaba muri Mutarama 2022.

Ntazakina kandi imikino yo gushaka itike y’iri rushanwa igihugu cye kizakira, aho kizahura n’u Rwanda ndetse na Cap-Vert muri Werurwe 2021.

Muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Buholandi, Eredivisie, yari amaze gukina imikino 20 irimo icyenda atigeze yinjizwamo igitego muri uyu mwaka w’imikino.

Umunyezamu André Onana yahagaritswe amezi 12 nyuma yo gukoresha imiti itemewe
André Onana asanzwe ari umunyezamu wa mbere wa Cameroun izakira CAN 2021 muri Mutarama 2022
Ajax yatangaje ko izajuririra ibihano byafatiwe umunyezamu wayo muri CAS

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .