Andre Ayew yemeye kwishyurira amatike abakinnyi ba Ghana ngo bakine n’Amavubi

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 30 Kanama 2016 saa 08:38
Yasuwe :
0 0

Kapiteni wungirije mu Ikipe y’Igihugu ya Ghana, Andre Ayew, utarahamagawe mu bakinnyi 23 bagomba gukina n’Amavubi kubera imvune, yemeye kwishyurira amatike y’indege abakinnyi bose b’iki gihugu bakina hanze kugira ngo bajye kwitegura Amavubi nyuma y’uko Minisitiri wa siporo yari yategetseko nta mafaranga asohoka ngo abatangweho.

Uyu mukinnyi wa West Ham United mu Bwongereza kuri ubu arafatwa nk’icyitegererezo mu bihugu byinshi bya Afurika nyuma y’aho kuri uyu wa Mbere atangaje ko ku giti cye azishyurira abakinnyi bose ba Ghana bakina hanze bari babuze uko bitabira umwiherero w’Ikipe y’Igihugu yitegura gukina n’Amavubi.

Ni icyemezo yafashe nyuma y’aho Minisitiri wa Siporo muri iki gihugu yari yategetse ko nta mafaranga asohoka mu isanduku ya leta ngo atangwe kuri abo bakinnyi bitewe n’uko umukino bagiye gukina nta cyo umariye Ghana kuko yamaze kubona itike yo kuzakina CAN ya 2017.

Ikinyamakuru Ghana Soccer cyanditse ko uyu muyobozi yari yasabye umutoza Avram Grant guhindura abakinnyi yahamagaye agahamagara abana b’imbere mu gihugu gusa.

Andre Ayew wari kumwe n’iyi kipe umwaka ushize ubwo yatsindiraga Amavubi igitego 1-0 i Kigali, yakoze ibi atari no mu bakinnyi 23 umutoza yahamagaye.

Andre Ayew yemeye kwishyurira amatike abakinnyi ba Ghana ngo bakine n’Amavubi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza