Kwamamaza

André Ayew ntari ku rutonde rwa 23 Ghana izifashisha ikina n’Amavubi

Yanditswe kuya 20-08-2016 saa 08:37' na IGIHE


André Ayew Dede ntagaragara ku rutonde rw’abakinnyi 23 Ghana yahamagaye bagomba gukina n’Amavubi mu mukino wa nyuma wo mu itsinda H , mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika kizabera muri Gabon 2017.

Avram Grant utoza ikipe ya Ghana, Black Stars yakoze impinduka mu rutonde yatangaje kuri uyu wa kane aho yongeye guhamagara rutahizamu, Asamoah Gyan.

Uyu mukino uteganyijwe kuya 3 Nzeli 2016 uzabera kuri Stade ya Accra Sports muri Ghana.

André Ayew Dede ukinira West Ham United yo mu Bwongereza ntiyahamagawe kubera ikibazo cy’imvune yagiriye mu mukino wahuje ikipe ye ikina na Chelsea kuwa mbere w’iki cyumweru.

Mu bakinnyi b’ibihangange batazagaragara kandi harimo Kwadwo Asamoah ukinira Juventus yo mu Butaliyani.

Black Stars yamaze kubona itike yo kwitabira imikino y’igikombe cya Afurika 2017, iyoboye itsinda H ririmo u Rwanda, Ibirwa bya Maurice na Mozambique n’amanota 13.

Mu bakinnyi bahamagawe harimo Kapiteni Asamoah Gyan wongeye kugaruka nyuma y’amezi umunani yari ashize adahamagarwa.

Uyu rutahizamu w’imyaka 30, mu mikino 95 mpuzamahanga amaze gukinira Ghana yatsinze ibitego 48.

Urutonde rw’abakinnyi 23 bahamagawe:

Abanyezamu: Razak Braimah (Cordoba, Espagne), Adam Kwarasey (Rosenborg, Norvège) Richard Ofori (Wa All Stars, Ghana).

Ba myugariro: Harrison Afful (Columbus Crew, USA), Daniel Amartey (Leicester City, u Bwongereza), Jeffery Schlupp (Leicester City, u Bwongereza), Baba Rahman (Schalke, u Budage), John Boye (Sivasspor, Turikiya), Jonathan Mensah (Anzhi, u Burusiya), Edwin Gyimah (Orlando Pirates, Afurika y’Epfo), Kadri Mohammed (AshantiGold, Ghana).

Abakina hagati: Emmanuel Agyemang-Badu (Udinese, u Butaliyani), Afriyie Acquah (Torino, u Butaliyani), Thomas Partey (Atletico Madrid, Espagne) Samuel Tetteh (Leifering, Austria), Mubarak Wakaso (Panathinaikos, u Bugiriki), Frank Acheampong (Anderlecht, u Bubiligi), Alfred Duncan (Sassuolo, u Butaliyani), Christian Atsu (Chelsea, u Bwongereza).

Ba rutahizamu: Asamoah Gyan (Shanghai SIPG, u Bushinwa), Jordan Ayew (Aston Villa, u Bwongereza), Ebenezer Assifuah (Sion, u Busuwisi), David Accam (Chicago Fire, USA).

Umukino ubanza wabereye kuri Stade Amahoro warangiye Ghana itsinze u Rwanda igitego 1-0.

André Ayew(hagati) wavunitse ntari ku rutonde rwa 23 Ghana izifashisha ikina n'Amavubi
Asamoah Gyan yongeye guhamagarwa mu ikipe ya Black Stars

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved