Maroc yari yakoze ibishoboka byose kugira ngo ibe igihugu cya kabiri cya Afurika cyakiriye igikombe cy’Isi nyuma ya Afurika y’Epfo yagiteguye mu 2010, gusa ntibyayihiriye kuko abanyamuryango benshi ba FIFA batoye Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu ifatanyije nabyo, Canada na Mexique.
Muri aya matora yanitabiriwe na Perezida wa Ferwafa, Sekamana Jean Damascène, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu bifatanyije byabonye amajwe 134, Maroc yari ishyigikiwe cyane n’ibihugu by’Abarabu na bimwe byo muri Afurika, ibona amajwi 65 naho igihugu kimwe ijwi ryacyo riba impfabusa.
Uretse ibihugu bine byari bihanganye bitari byemerewe gutora, ibihugu nka Guam, Puerto Rico, American Samoa na US Virgin Islands nabyo ntibyatoye kuko biyoborwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika haniyongeraho Espagne yari ishyigikiye Maroc nayo itatanze ijwi kuko amatora yabaye Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri iki gihugu, Luis Rubiales adahari kuko yari yagiye kwirukana umutoza w’Ikipe y’Igihugu.
Mu 2026 Igikombe cy’Isi kizaba gifite umwihariko kuko ari ku nshuro ya mbere kizitabirwa n’amakipe 48 aho kuba 32 nk’uko byari bisanzwe.
Amatora y’aho igikombe cy’Isi kizabera yaherukaga kuba mu 2010 muri Afurika y’Epfo akaba aribwo u Burusiya bwahawe kwakira icya 2018 kigomba gutangira kuri uyu wa Kane tariki 14 Kamena naho Qatar ikaba yarahawe kuzakira icya 2022.
Ni ku nshuro ya mbere Canada igiye kwakira igikombe cy’Isi, ikaba iya gatatu Mexique igiye kwakira iri rushanwa harimo mu 1970 na 1986 bikaba inshuro ya kabiri kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’icyo mu 1994 gusa icyo gihe ibi bihugu bikaba byarabaga byacyakiriye byonyine naho mu 2026 bikazaba bifatanyije ari bitatu.

TANGA IGITEKEREZO