00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amavubi yongewemo abakinnyi babiri, yagiye muri Kenya asize Haruna Niyonzima

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 13 Ugushyingo 2021 saa 08:48
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru ‘Amavubi’, yerekeje muri Kenya ku mugoroba wo ku wa Gatanu, aho yagiye gukina umukino w’umunsi wa gatandatu wo mu Itsinda E ry’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 izakirwamo na Harambee Stars ku wa Mbere, tariki ya 15 Ugushyingo 2021.

Amavubi yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Kigali asize Kapiteni wayo, Niyonzima Haruna, waje gufatwa n’imodoka i Kanombe kubera “impamvu z’umuryango”.

Amakuru avuga ko uyu mukinnyi umaze gukinira u Rwanda imikino 105, yagize ibyago, aho yapfushije umwe mu bana yareraga.

Abandi bakinnyi batajyanye n’Ikipe y’Igihugu ni myugariro Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ wavunikiye mu mukino u Rwanda rwatsinzwemo na Mali ibitego 3-0 ku wa Kane ndetse na Bizimana Djihad ukina hagati, we wahawe ikarita itukura mu gice cya mbere cy’uwo mukino.

Bombi, basimbujwe myugariro Ishimwe Christian wa AS Kigali na Nsengiyumva Isaac wa Rayon Sports bagomba gusanga abandi muri Kenya kuko bahagurutse i Kigali saa saba z’ijoro mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu.

U Rwanda ruzakina na Kenya mu gihe ibihugu byombi ntacyo biharanira uretse kwishakamo ikipe izaba iya gatatu mu Itsinda E.

Kenya ifite amanota atatu mu mikino itanu imaze gukinwa mu gihe u Rwanda rufite inota rimwe ku mwanya wa nyuma.

Mali yazamutse iyoboye itsinda n’amanota 13 ifite kugeza ubu, izakira Uganda ya kabiri n’amanota icyenda mu wundi mukino wo mu Itsinda E uzabera i Agadir muri Maroc.

Myugariro w'ibumoso, Ishimwe Christian ni umwe muri babiri bongewe mu Amavubi azakina na Harambee Stars ya Kenya
Niyonzima Haruna ntiyajyanye n'abandi muri Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .