Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa ari kumwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier na Meya w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, basuye Ikipe y’Igihugu yitegura CHAN 2020, aho iri mu mwiherero i Nyamata.
Mu butumwa yahaye abakinnyi, abatoza n’abandi bazajyana, Minisitiri Munyangaju yabasabye kuzirikana icyizere bafitiwe n’Abanyarwanda, bakazaharanira guhesha igihugu ishema.
Yagize ati “Mugiye mu butumwa bw’Abanyarwanda, ubutumwa bw’u Rwanda. Mugiye kwanda amahanga muzahura, mugiye muri abaranga b’u Rwanda, mugende mwimane u Rwanda, mukotane muduhe intsinzi, muheshe u Rwanda ishema.”
Yakomeje agira ati “Mumaze iminsi mwumva ibyo Abanyarwanda babatezeho, ‘intsinzi n’ishema ry’Igihugu”, bigaragaza ko bakibafitiye icyizere cyo kubigeraho, kandi mukaba mwatungurana mukabashimisha, mugatahukana itsinzi.”
Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, Tuyisenge Jacques, yijeje Minisitiri wa Siporo ko Amavubi ashobora kwitwara neza, akegukana iri rushanwa rizamara ibyumweru bitatu ribera muri Cameroun.
Ati "Ubwacu nk’abakinnyi hari intego twihaye, ni ugukina kugeza ku mukino wa nyuma ndetse n’Igikombe tukakizana.”
Umutoza Mashami Vincent yavuze ko babonye ibihagije ngo bitegure iyi mikino, asaba Abanyarwanda aho bari hose kuzashyigikira Ikipe y’Igihugu.
Muri CHAN igiye kuba ku nshuro ya gatandatu, u Rwanda ruri mu itsinda C hamwe na Uganda, Maroc na Togo.
Umukino warwo wa mbere uzaba ku wa 18 Mutarama, ruhura na Uganda kuri Stade de la Réunification y’i Douala mu gihe ku wa 22 Mutarama ruzakina na Maroc kuri icyo kibuga mbere yo guhura na Togo ku wa 26 Mutarama kuri Stade de Limbé/Buea.
Ikipe y’Igihugu yashyikirijwe ibendera, izahaguruka i Kigali mu gitondo cyo ku wa Gatatu mu gihe umukino wayo wa mbere izawukina ku wa 18 Mutarama 2021, ihura na Uganda.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!