Amavubi yavanye intsinzi muri Ethiopia, De Gaulle ayitirira kuba nta ‘banyamahanga’ agikinisha

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 6 Ugushyingo 2017 saa 06:35
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’igihugu Amavubi yakuye intsinzi y’amateka i Addis Abeba y’ibitego bitatu kuri bibiri mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo, CHAN 2018, yageze i Kigali, Perezida wa Ferwafa, Nzamwita Vincent De Gaulle avuga ko ‘abanyamahanga’ aribo batumaga u Rwanda rutitwara neza.

Iyi kipe igeze ku kibuga cy’indege i Kanombe, Perezida wa Ferwafa wari wayiherekeje yabwiye itangazamakuru ko icyatumye Amavubi yitwara neza ni uko atagikinamo abanyamahanga kuri ubu akaba arimo abana b’Abanyarwanda gusa bazi agaciro ko kwambara umwenda w’igihugu.

Yagize ati “Ubungubu turakinisha imitima. Twavuye muri bya bindi byo gukinisha abanyamahanga, biriya biba bifite ingaruka zabyo. Abana barakinisha umutima bakamenya ko bambaye ibendera ry’igihugu. Ishyaka ryabo niryo ryari irya mbere.”

Si ubwa mbere Nzamwita agaragaza ko gukinisha ‘abanyamahanga’ mu Mavubi byari imbogamizi ku iterambere ryayo no kuba yagira aho agera mu marushanwa mpuzamahanga ndetse muri Werurwe 2017 yatangaje ko no muri 2004 u Rwanda rutigeze rwitabira CAN kuko ikipe yari iy’abanyamahanga. Gusa ibi yaje kubisabira imbabazi avuga ko atari cyo yashakaga kuvuga ahubwo byatewe no kutamenya ikinyarwanda.

Amavubi arahatanira itike yo kujya muri CHAN 2018 izabera muri Maroc nyuma y’aho Misiri yari iyifite yangiye kwitabira iri rushanwa bikaba ngombwa ko amahirwe ahabwa igihugu cyo muri Afurika y’u Burasirazuba;hafashwe u Rwanda rwari rwasezerewe na Uganda mu ijonjora rya nyuma kimwe na Ethiopia yari yasezerewe na Sudani.

Umukino wo kwishyura uzabera i Kigali ku Cyumweru tariki 12 Ugushyingo, u Rwanda rukaba rusabwa gutsinda cyangwa kunganya, rugasubira muri iri rushanwa ruheruka kwakira ubwo rwasezererwa muri ¼ na Congo Kinshasa.

Abakinnyi bageze i Kigali, baganira mbere yo kurira imodoka bajya i Nyamata mu mwiherero
Ba rutahizamu Mico Justin na Biramahire Abeddy ba Police FC bari kumwe n'Amavubi
Myugariro Nyandwi Saddam uturuka muri Rayon Sports
Perezida wa FERWAFA, Nzamwita Vincent De Gaulle, yasanze abakinnyi ba Rayon Sports bari kumwe n'Amavubi bifotoza nawe ajyamo
Rutahizamu Nshuti Innocent, Iradukunda Eric na Imanishimwe Djabel bose babanje mu kibuga
Nzamwita Vincent De Gaulle yongeye kuvuga ko 'abanyamahanga' bakinishwaga mu ikipe y'igihugu aribo bayibuzaga intsinzi
Umutoza w'Amavubi, Antoine Hey, ageze i Kanombe ari kumwe n'umutoza w'abazamu, Higiro Thomas
Umutoza wungirije, Mashami Vincent

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza