00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amavubi yatsinzwe na Mali mu rugendo rugana muri Qatar

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 2 Nzeri 2021 saa 12:06
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru y’abagabo ‘Amavubi’, yatangiye nabi mu itsinda E ry’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, itsindwa na Mali igitego 1-0 mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu.

Uyu mukino wabereye mu muhezo kuri Stade Adrar y’i Agadir muri Maroc kubera ko Mali idafite stade yujuje ibisabwa ku buryo yari kuwakira.

Ikipe y’u Rwanda yahuzagurikaga mu minota ya mbere ndetse irushwa bikomeye n’Abanya-Mali babanje kubona uburyo bwo ku munota wa 15, ku mupira uteretse watewe na Amadou Haidara, ukurwamo na Mvuyekure Emery.

Nyuma y’umunota umwe, Mali yabonye igitego cyinjijwe na Ibrahima Koné, umusifuzi avuga ko habayeho kurarira.

Nta munota urashira, Mukunzi Yannick yakoreye ikosa kuri Moussa Djenepo mu rubuga rw’amahina, hatangwa penaliti, ariko uyu mukinnyi ayiteye Mvuyekure akuramo neza umupira.

Gusa, amahirwe y’u Rwanda yaburijwemo ku munota wa 20 ubwo Abanya-Mali bazamukanaga umupira, Adama Traoré asiga Ngwabije Clovis yarushije imbaraga nyuma yo gutambuka ku munyezamu Mvuyekure, atsinda igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino.

Igitutu cyari kinshi ku Ikipe y’u Rwanda, umutoza Mashami Vincent ahita akora impinduka ku munota wa 29, aho yakuyemo Ngwabije, ashyiramo Byiringiro Lague, asubira ku buryo bwo gukinisha abakinnyi babiri bo hagati inyuma (Rwatubyaye na Nirisarike), aho kuba batatu nk’uko byari bimeze.

Mashami yashatse gukuramo kandi Mukunzi Yannick ngo hajyemo Niyonzima Olivier ‘Seif’, ariko yisubiraho, ategereza ko izi mpinduka zikorerwa rimwe n’iza Hakizimana Muhadjiri wasimbuwe na Niyonzima Haruna igice cya kabiri gitangiye.

Amavubi yagerageje gukina neza mu minota 45 ya nyuma, ariko agorwa no gutera mu izamu mu gihe Mvuyekure Emery yakuyemo indi mipira ibiri ikomeye mu minota ya nyuma y’umukino.

Nyuma yo gutsindwa na Mali, Ikipe y’Igihugu irahita isubira i Kigali, aho izakina na Kenya ku Cyumweru tariki ya 5 Nzeri mu mukino wa kabiri wo mu itsinda E. Mali yo izakirwa na Uganda ku wa Mbere utaha.

Abakinnyi b’Amavubi babanje mu kibuga: Mvuyekure Emery, Ngwabije Bryan Clovis, Rwatubyaye Abdul, Nirisarike Salomon, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Bizimana Djihad, Mukunzi Yannick, Hakizimana Muhadjiri, Kagere Meddie na Tuyisenge Jacques.

Abakinnyi ba Mali babanje mu kibuga: Bosso Ibrahim, Kiki Kouyaté, Falaye Sacko, Charles Traoré, Hamari Traoré, Lassana Coulibaly, Alion Dieng, Amadou Haidara, Adama Traoré, Moussa Djenepo, Ibrahima Koné.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .