Amavubi yatsinze Ethiopia biyongerera amahirwe yo kwerekeza muri CHAN 2018

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Ugushyingo 2017 saa 05:09
Yasuwe :
4 0

Ikipe y’Igihugu, Amavubi, yatsinze Ethiopia ibitego 3-2 mu mukino ubanza wo gushaka itike yo kwitabira imikino ihuza abakina imbere mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika (CHAN) izabera muri Maroc mu ntangiriro za 2018.

U Rwanda na Ethiopia byabonye amahirwe yo gukina imikino ya kamarampaka nyuma y’uko Misiri yari yabonye itike yikuye muri iri rushanwa.

Umukino ubanza wahuje impande zombi wakiniwe i Addis Abeba muri Ethiopia watangiye saa cyenda zuzuye zo mu Rwanda aho iyi kipe yakiniraga imbere y’abafana bayo ariyo yafunguye amazamu ku gitego cyabonetse ku munota wa 18 cyatsinzwe na Asechalew Girma ku mupira mwiza yari ahawe na Mesude.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka, Ethiopie iri imbere y’u Rwanda rwananiwe kwishyura igitego rwari rwinjijwe.

Mu gice cya kabiri, abakinnyi b’umutoza Antoine Hey baje biminjiriyemo agafu ndetse ku munota wa 55 w’umukino baza kubona igitego cyatsinzwe na Eric Rutanga kuri coup franc.

Ethiopia yakomeje kotsa igitutu Amavubi yahise ibona igitego cya kabiri ku munota wa 65 cya Abubakher Sanni.

Abakinnyi b’u Rwanda ntibacitse intege ndetse Muhadjili Hakizimana winjiye mu kibuga asimbura yagaruriye Abanyarwanda bari ku kibuga icyizere yishyura igitego ku munota wa 78; nyuma y’iminota ibiri rutahizamu Biramahire Abeddy yashimangiye intsinzi y’u Rwanda ashyiramo icya gatatu.

Kuva mu 2010 aya makipe amaze guhura inshuro enye, muri zo u Rwanda rwatsinze eshatu harimo umukino wa gicuti wo muri Gicurasi 2015 rwatsinze 3-1 n’umukino wa CECAFA tariki 22 Ugushyingo 2015 rwatsinze 1-0; uwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika mu 2013, ubanza rwatsinzwe 1-0 i Addis Ababa, uwo kwishyura i Kigali narwo rutsinda 1-0.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe kubera i Kigali mu cyumweru gitaha ku ya 12 Ugushyingo 2017.

Igihugu kizarokoka hagati y’ibi byombi kizahita cyuzuza umubare w’ibihugu 16 bigomba kuzitabira CHAN izabera muri Maroc kuva ku ya 12 Mutarama kugeza ku wa 2 Gashyantare 2018.

Ibihugu 15 bizitabira iri rushanwa byamaze kumenyekana birimo Congo, Libya, Maroc, Cameroon, Nigeria, Zambia, Uganda, Angola,Guinée Equatoriale, Mauritania, Sudani, Côte d’Ivoire, Burkina Faso, Guinea na Namibia. Hasigaye igihugu kimwe kizafata umwanya Misiri yari ifite.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rw’Amavubi:

Ndayishimiye Eric “Bakame”, Usengimana Faustin, Manzi Thierry, Kayumba Soter, Eric Rutanga, Mukunzi Yannick, Iradukunda Eric Radou, Bizimana Djihad, Manishimwe Djabel, Biramahire Abeddy na Nshuti Innocent.

Amavubi yatsinze Ethiopia ibitego 3-2 mu mukino ubanza wo gushaka itike ya CHAN 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza