Amavubi yatsindiwe i Conakry icyizere cya CAN kirayoyoka

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 12 Ukwakira 2018 saa 09:43
Yasuwe :
0 0

Icyizere cyo kubona itike y’igikombe cya Afurika ku Mavubi gikomeje kuyoyoka kuko yatsinzwe na Guinea-Conakry, ibitego 2-0 mu mukino wa gatatu wo mu itsinda H.

Guinea yari mu rugo niyo yafunguye amazamu ku munota wa 36 ku gitego cyatsinzwe na François Kamano kuri penaliti yavuye ku ikosa Rwatubyaye Abdul yakoreye Naby Keita, usanzwe akinira Liverpool.

Igitego cya kabiri cya Syli National cyatsinzwe na Ibrahim Cissé, ku munota wa 73.

Ku munota wa nyuma Amavubi yashoboraga kubona igitego cy’impozamarira ariko Jacques Tuyisenge ahusha Penaliti yakuwemo n’umunyezamu Ali Keita.

Ni umukino wagoye Amavubi aho Mashami Vincent yaje gukoze impinduka ashaka ibisubizo ariko ntibyamuhira. Hakizimana Muhadjiri yahaye umwanya Muhire Kevin, Iranzi Jean Claude asimburwa na Yannick Mukunzi naho Danny Usengimana afata umwanya wa Mugiraneza Jean Baptiste.

Amavubi y’u Rwanda ari ku mwanya wa nyuma n’ubusa bw’amanota. Guinea yo yagumanye umwanya wa mbere n’amanota icyenda, mu gihe Cote d’Ivoire iza ku mwanya wa kabiri n’amanota atandatu kuko yatsinze Centrafurika 4-0.

Umukino ubimburira indi yo kwishyura uzahuza u Rwanda na Guinea kuwa kabiri tariki 16 Ukwakira 2018 saa 15:30 kuri stade Regional ya Kigali.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza