00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amavubi yatangiye imyitozo yitegura imikino ibiri izayahuza na Uganda (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 1 Ukwakira 2021 saa 08:20
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru mu bagabo ‘Amavubi’, yakoze imyitozo ya mbere ku wa Kane, yitegura imikino ibiri izahuramo na Uganda mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

U Rwanda ruzabanza kwakira Uganda mu mukino w’umunsi wa gatatu w’Itsinda E ku wa 7 Ukwakira saa Kumi n’ebyiri i Nyamirambo mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kampala tariki ya 10 Ukwakira.

Nyuma y’uko Ikipe y’Igihugu ihamagawe ku wa Mbere w’iki cyumweru, abakinnyi bitabiriye ubutumire ku wa Gatatu, babanza gupimwa COVID-19 mu gihe batangiye imyitozo ku wa Kane i Nyamirambo nyuma yo kubona ibisubizo bigaragaza ko ari bazima.

Muri iyi minsi ya mbere, umutoza Mashami Vincent ari gukorana n’abakinnyi bakina imbere mu gihugu mu gihe abakina hanze bazatangira kugera mu Rwanda nyuma y’impera z’icyumweru bamaze gukinira amakipe babarizwamo.

Kuri ubu, abakinnyi 23 b’imbere mu gihugu ni bo bazajya bitabira imyitozo ikorerwa kuri Stade Amahoro mu gitondo mu gihe nimugoroba bazajya bakorera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Mu myitozo ya mbere, hagaragayemo amasura mashya nka Niyibizi Ramadhan wa AS Kigali na Kato Nemeyimana Samuel wa Bugesera FC, bombi bahamagawe bwa mbere mu Ikipe y’Igihugu.

Mu mikino ibiri imaze gukinwa mu itsinda E, u Rwanda ruri ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe rwakuye kuri Kenya byanganyije igitego 1-1 mu gihe rwari rwatangiye iyi mikino rutsindwa na Mali igitego 1-0.

Mali ifite amanota ane ku mwanya wa mbere, ikurikiwe na Uganda na Kenya, byombi binganya amanota abiri.

Inkuru bifitanye isano: Mashami yahamagaye abakinnyi 36 mu Amavubi yitegura Uganda

Ikipe y'Igihugu yatangiye kwitegura Uganda bizahura mu mikino ibiri izaba mu ntangiriro z'uku kwezi
Nemeyimana Kato Samuel uheruka gusinyishwa na Bugesera FC avuye muri KCCA yo muri Uganda, ni umwe mu bahamagawe bwa mbere mu Amavubi
Ntwari Fiacre wa AS Kigali, Ndayishimiye Eric 'Bakame (udafite ikipe) na Habarurema Gahungu wa Police FC ni bo banyezamu batatu bari mu myitozo ubu
Tuyisenge Jacques na Niyibizi Ramadhan mu myitozo ya mbere y'Amavubi
Niyigena Clement, Nishimwe Blaise na Mugunga Yves bakinanye mu Intare FC, bahuriye mu Amavubi
Muhire Kevin uheruka gutangira imyitozo muri Rayon Sports, yakomereje mu Amavubi
Myugariro Rukundo Denis yongeye guhamagarwa
Mashami Vincent (ubanza ibumoso), Kirasa Alain (umutoza wungirije), Rutsindura Antoine (umujyanama mu bya tekinike) na Habimana Sosthene umutoza wungirije) bajya inama ku myitozo
Umutoza Mashami Vincent areba uko abakinnyi be bitwara mu myitozo
Rutanga Eric ni we myugariro w'ibumoso uri mu myitozo mu gihe Imanishimwe Emmanuel ukina muri Maroc azagera i Kigali mu cyumweru gitaha
Hakizimana Muhadjiri (hagati) na mukuru we, Niyonzima Haruna (imbere) mu myitozo yo ku wa Kane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .