Amavubi yasize umugani muri Cecafa, ategerejwe mu Rwanda ngo shampiyona isubukurwe

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 10 Ukuboza 2017 saa 03:10
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu, Amavubi, yasezerewe mu matsinda ya Cecafa Senior Challenge Cup iri kubera muri Kenya, iragaruka mu Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 11 Ukuboza hanyuma abakinnyi basubire mu makipe yabo kwitegura shampiyona igomba gusubukurwa tariki 19 uku kwezi.

Amavubi ayobowe n’Umutoza Antoine Hey yari yitabiriye Cecafa 2017 ari imwe mu makipe ihabwa amahirwe yo kugera kure ndetse no kuryegukana ariko yitwaye nabi itsindwa imikino ibiri ibanza harimo uwa Kenya n’Ikirwa cya Zanzibar, inganya na Libya itsinda Tanzania ariko ihita isezererwa itarenze umutaru.

Mu gihe mu itsinda A, Zanzibar na Kenya aribyo bihugu byakomeje muri ½ cy’iri rushanwa, Amavubi y’u Rwanda agomba gufata indege akagaruka i Kigali kuri uyu wa Mbere abakinnyi bagafata akaruhuko gato nyuma bagasubira mu makipe yabo kwitegura imikino ya shampiyona yari yarasubitswe kubera Cecafa.

Nk’uko Ferwafa yabitangaje, Shampiyona igomba gusubukurwa tariki tariki 19, 20 na 21 Ukuboza hakinwa umunsi wa cyenda tariki 22, 23 na 24 hakinwa umunsi wa 10 naho tariki 26,27 na 28 hakinwe umunsi wa 11 ari naho hari umukino w’ishiraniro uzahuza Rayon Sports na APR FC mbere yo kujya mu minsi mikuru isoza umwaka.

Mu ntangiriro z’umwaka utaha, shampiyona izongera ihagarare Amavubi yitegura kwerekeza mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo, CHAN 2018 izabera muri Maroc kuva tariki 13 Mutarama kugeza ku ya 4 Gashyantare.

Uko imikino ya shampiyona y’umunsi wa 9, 10 na 11 iteganyijwe:

Umunsi wa 9 wa shampiyona

Tariki ya 19 Ukuboza 2017

Musanze FC vs Miroplast FC (Stade Ubworoherane)
Etincelles FC vs Rayon Sports (Stade Umuganda)
Sunrise FC vs Kirehe FC (Nyagatare)
Espoir FC vs Police FC (Rusizi)

Tariki ya 20 Ukuboza 2017

Amagaju FC vs APR FC (Nyagisenyi)
Mukura VS vs Gicumbi FC (Stade Huye)
Marines FC vs Bugesera FC (Stade Umuganda)

Tariki ya 21 Ukuboza 2017
AS Kigali vs SC Kiyovu (Stade de Kigali)

Umunsi wa 10 wa shampiyona

Tariki ya 22 Ukuboza 2017

Miroplast FC vs Rayon Sports FC (Mironko)
Police FC vs Sunrise FC (Stade Kicukiro)

Tariki ya 23 Ukuboza 2017
Gicumbi FC vs Amagaju FC (Stade Gicumbi)
APR FC vs Musanze (Stade de Kigali)
Kirehe FC vs Marines FC (Kirehe)

Tariki ya 24 Ukuboza 2017

SC Kiyovu vs Etincelles FC (Stade Mumena)
Espoir FC vs Mukura VS (Rusizi)
Bugesera FC vs AS Kigali (Bugesera)

Umunsi wa 11 wa shampiyona
Tariki ya 26 Ukuboza 2017
Musanze FC vs Gicumbi FC (Stade Ubworoherane)
Rayon Sports Fc vs APR FC (Stade Amahoro)
Marines FC vs Police FC (Stade Umuganda)

Tariki ya 27 Ukuboza 2017

SC Kiyovu vs Bugesera FC (Stade Mumena)
Etincelles FC vs Miroplast FC (Stade Umuganda)

Tariki ya 28 Ukuboza 2017

AS Kigali vs Kirehe FC (Stade de Kigali)
Sunrise FC vs Mukura VS (Nyagatare)
Amagaju FC vs Espoir Fc (Nyagisenyi)

Amavubi yasezerewe muri Cecafa atsinze umukino umwe aragaruka mu Rwanda kuri uyu wa Mbere
Rayon Sports izacakirana na APR FC mbere yo gusoza umwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza