Amavubi yasesekaye muri Seychelles (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 4 Nzeri 2019 saa 08:19
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yamaze kugera muri Seychelles aho igiye gukina umukino ubanza w’ijonjora rya mbere yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu 2022 , uzaba kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Nzeri.

Amavubi yahagurutse i Nairobi muri Kenya saa 22:00 nyuma yo kuhamara amasaha 16 kuko yahageze mu gitondo cy’ejo hashize, avuye i Kigali saa 01:00, abanza guca ku kibuga cy’indege cya Entebbe muri Uganda.

Mbere yo guhaguruka muri Kenya, Amavubi yabanje gukora imyitozo y’iminota isaga 30 muri Gym kugira ngo ibafashe kugabanya umunaniro no kubongerera ingufu.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, saa 03:15 ni bwo ikipe y’igihugu yasesekaye mu Mujyi wa Victoria muri Seychelles, aho icumbikiwe muri Hotel Berjaya.

Abakinnyi b’Amavubi bahise bajya kuruhuka, barongera guhura saa 13:00 bafata amafunguro, bongere kuruhuka ho gato mu gihe bakora imyitozo ya nyuma ku kibuga bazakiniraho saa 16:00 za Seychelles (saa 14:00 z’i Kigali).

Umutoza w’Amavubi, Mashami Vincent yavuze ko n’ubwo bagowe n’urugendo bakoze mu minsi ibiri, nta mpungenge abanyarwanda bakagombye kugira kuko abakinnyi na bo bazi ko nta rwitwazo bakagombye kugira.

Ati ”Kugeza muri aka kanya tugeze aha, uretse umunaniro w’urugendo, ntawe urwaye, bose bameze neza muri rusange. Utekereje neza gucika intege ntibyabura, ariko tumaze kuvugana n’abakinnyi ko ahantu turi n’uburyo turi gukoreramo, tugeze mu gihe cyo kutagira urwitwazo na rumwe. Twabakuyeho telefoni bose kugira ngo babashe kuruhuka, ibindi byose tuzabikorera mu kibuga.”

Kapiteni w’Amavubi, Niyonzima Haruna yavuze ko nk’abakinnyi biteguye gukora mu buryo ubwo ari bwo bwose bakagarurira icyizere abanyarwanda.

Ati ”Ntabwo biba byoroshye ariko kubera ko ari ko kazi kacu dufite amasaha make imbere, turi bugerageza kuyakoresha neza, turi bugerageza kuyaruhukamo kugira ngo turebe ko ejo twakina umupira wacu neza.”

“Icyo nabwira Abanyarwanda ni uko twiyemeje gukorera mu buryo bwose bushoboka kugira ngo twongere tugarure icyizere, twongere twihe imbaraga zo gukora akazi kacu, ntabwo byoroshye, ariko tuzakora ibishoboka.”

Mashami yahagurukanye i Kigali abakinnyi 19 mu gihe Tuyisenge Jacques ukinira Petro Atlético yo muri Angola, bamusanze muri Seychelles kuko we yagezeyo ejo hashize.

Amavubi azakina uyu mukino ubanza azakirwamo na Seychelles ku wa Kane saa 16:00 kuri Stade Linité mu gihe bizaba ari saa 14:00 za Kigali.

Umukino wo kwishyura uzabera kuri Stade ya Kigali tariki ya 10 Nzeri saa 18:00.

Ikipe izakomeza hagati y’u Rwanda na Seychelles iziyongera ku bindi bihugu 39 maze habe tombora y’amatsinda 10 azaba agizwe n’amakipe ane kuri buri tsinda.

Sugira Ernest watsindiye Amavubi ibitego bibiri muri bitatu ikipe y'igihugu iheruka kubona hanze ni umwe muri ba rutahizamu bitabajwe
Myugariro wa Colorado Springs Switchbacks FC muri Amerika, Rwatubyaye Abdul ni umwe mu bo Amavubi azaba agenderaho mu bwugarizi
Ndayishimiye Eric 'Bakame' yizeye guhatanira umwanya ubanza mu izamu na Kimenyi Yves nde na Rwabugiri Umar
Mukunzi Yannick na Bakame ubwo Amavubi yari amaze gusesekara muri Seychelles
Bayisenge Emery ashobora kuzakinana na Rwatubyaye Abdul mu mutima wa myugariro
Amavubi yageze muri Seychelles umunsi umwe mbere y'uko akina umukino
Kapiteni w'Amavubi Niyonzima Haruna avuga ko abakinnyi bashaka kugarurira icyizere abanyarwanda
Umutoza w'Amavubi Mashami Vincent yitegereza uko Seychelles imeze mu gihe Hakizimana Muhadjiri yamenyeshaga abasigaye i Kigali ko yageze hafi y'inyanya
Sbomana Patrick na Kimenyi Yves bamwenyura mu gihe bafataga ifoto
Amavubi yasesekaye muri Seychelles mu rukerera
Bizimana Djihad ukina mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi, ni umwe mu bo Amavubi azaba ashingiyeho mu kibuga hagati

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza